Amafoto – Imanizabayo Eric uzwi nka Radio yegukanye isiganwa ry'amagare ryavaga I Kigali ryerekeza mu Karere ka Gicumbi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Ugushyingo 2021, Ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY nibwo hakinwe irushanwa yari yateguye ryitabiriwe n'ibyiciro bitatu bitandukanye birimo abakuru mu bakobwa n'abahungu ndetse n'ingimbi .

Ni isiganwa ryahuje abakinnyi bahagurutse mu mujyi Kigali berekeza mu Karere ka Gicumbi ho mu ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda.

Mu Bagabo bahagurukiye kuri Kigali Arena banyura Kimironko, i Nyarutarama no ku Gisozi bazamukiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali babona kwerekeza I Gicumbi, aha Manizabayo Eric uzwi nka Karadiyo niwe watanzeyo abandi aho yakoresheje amasaha abiri, iminota 18 n'amasegonda 32 nyuma yo gusiganwa ku ntera y'ibilometero 93.

Mu cyiciro cy'abagore bahagurikiye i Kagugu bakora ibilometero 60, umukinnyi wa Benediction ariwe Ingabire Diane niwe wabaye uwambere akoresheje isaha imwe n'iminota 57.


Mu kiciro cy'ingimbi cyegukanywe na Niringiyimana Rachid wa Les Amis Sportifs wakoresheje amasaha abiri, iminota 19 n'amasegonda arindwi ku ntera y'ibilometero 71.

Nyuma y'irisaganwa ryabaye kuri uyu wa gatandatu FERWACY irateganya andi marushanwa abiri azakinwa mbere y'uko umwaka wa 2021 urangira ndetse abakinnyi bagakomeza kwitegura Tour du Rwanda itegerejwe mu gihugu muri Gashyantare 2022.

The post Amafoto â€" Imanizabayo Eric uzwi nka Radio yegukanye isiganwa ry'amagare ryavaga I Kigali ryerekeza mu Karere ka Gicumbi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-imanizabayo-eric-uzwi-nka-radio-yegukanye-isiganwa-ryamagare-ryavaga-i-kigali-ryerekeza-mu-karere-ka-gicumbi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-imanizabayo-eric-uzwi-nka-radio-yegukanye-isiganwa-ryamagare-ryavaga-i-kigali-ryerekeza-mu-karere-ka-gicumbi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)