Bruce Melodie wagiye ku rubyiniro ahagana saa 20:40' yari yambaye imyambaro idasanzwe y'amabara y'umweru n'umukara mu gihe abamubyiniye binjiye ku rubyiniro bambaye imyenda yagaragaye muri film igezweho ya Squid Game.
Muri Kigali Arena ho, abantu mu ngeri zinyuranye biganjemo urubyiruko bari bakubise buzuye, bakibona uyu muhanzi atambuka yinjira ku rubyiniro, bakubitira rimwe akamo.
Bruce Melodie yibukije abakunzi be indirimbo zo mu bihe bya mbere agitangira umuziki aho yaririmbye yitwa Tubivemo iri mu zo yatangiriyehom ndetse na Ndakwanga na Uzandabure zose ziri mu zatume atangira guhangwa amazo n'abakunda umuziki ubwo yari akiwutangira.
Yanyujijemo ashimira abagiye bamushyigikira barimo n'abafana be bakomeje kumuba inyuma nubu bakaba babimugaragarije bitabira igitaramo cye.
Ni igitaramo cyaririmbyemo n'abahanzi benshi barimo n'abamusanga ku rubyiniro bagagaraza ko bamushyigikiye.
Iki gitaramo cyongeye kugaragaza ko abanyakigali bakunda ibirori kubera ubwitabire bwabo bwari bwinshi ndetse bigaragara ko bose bifuza kwishima.
UKWEZI.RW