Amategeko ajenjetse n’imyigishirize mu byatunzwe agatoki nk’imvano y’ubunyamwuga buke mu itangazamakuru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igipimo cyakozwe mu ngeri eshanu zagenzuwe aho icya mbere kijyanye n’urwego rw’amategeko agenga itangazamakuru bigaragara ko anyuze abakora uyu mwuga ku kigero cya 91,0%.

Kuba itangazamakuru ryo mu Rwanda rigena umurongo rikoreramo n’ibyo ritangaza kimwe no gufungura ibinyamakuru biri kuri 87,3%; itangazamakuru nk’umuyoboro ufasha mu miyoborere myiza na demokarasi biri kuri 85%; iterambere ry’itangazamakuru n’ubushobozi bwaryo mu bunyamwuga biri kuri 62,4% naho kugerwaho n’amakuru biri kuri 77,8%.

Icyiciro gifite amanota make muri byose kijyanye n’ubushobozi bw’itangazamakuru hamwe n’ubunyamwuga bw’abarikora. Cyerekana ko ikigero cy’abanyamakuru bahugurwa mu mwuga kiri kuri 59,6%; uruhare rw’amahuriro y’abanyamakuru mu iterambere ry’uru rwego ruri kuri 67,8%.

Ni mu gihe kubahiriza amahame y’umwuga byo biri kuri 57,3%; imibereho y’abakora itangazamakuru iri kuri 74,3%; ukwigenzura kw’itangazamakuru ko kwagize 67,6%; ubushobozi mu bijyanye n’ibikoresho mu itangazamakuru buri kuri 52,9% mu gihe ubushobozi mu mikoro bwo buri kuri 57,6%.

Ubu bushakashatsi bukorwa buri myaka ibiri, bwamuritswe ku nshuro ya kane. Bwagarutweho n’abakora itangazamakuru ndetse iyi ngingo ni yo yaganiriweho mu Kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru kinyura ku bitangazamakuru bitandukanye ariko kuri iyi nshuro cyabereye mu Ishuri Rikuru rya Kabgayi, ICK.

Cyatumiwemo abahanga mu by’itangazamakuru barimo Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru, Pasiteri Uwimana Jean Pierre; Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Itangazamakuru muri RGB, Rushingwabigwi Jean Bosco; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC, Mugisha Emmanuel n’Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru muri ICK, Hategekimana Jean Baptiste.

Mugisha Emmanuel yavuze ko ubukungu bw’itangazamakuru buri hasi ugereranyije n’izindi nzego z’ubuzima.

Ati “Kugira ngo umunyamakuru agire imibereho myiza, ni ibintu bitapfa guhura kuko bikiri hasi. Ukwigenzura kw’itangazamakuru nako kuracyahari hasi.’’

Yasobanuye ko kwigenzura byareberwa mu kuba abantu basobanukiwe amategeko abagenga aho kwibanda ku bafunzwe kandi bashobora kuba bazira ibindi byaha bidafitanye isano n’itangazamakuru.

-  Ubunyamwuga buracyari buke mu itangazamakuru

Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru muri ICK, Hategekimana Jean Baptiste, yavuze ko hari impamvu nyinshi zitera ubunyamwuga buke mu itangazamakuru.

Ati “Twigisha umunyamakuru tugendeye ku bumenyi agomba kugira. Nkuko babyivugira ngo bagera ku kazi bagasanga bimwe twigishije ntibikora. Mu kazi ni ho hari imikorere itandukanye, iyo bahageze basangamo ibibazo. Niba umuntu umuhaye akazi nta mushahara, ni bwo ajya gushaka giti [amafaranga ahabwa abanyamakuru] cyangwa akandika inkuru uko byifuzwa.’’

Ubushakashatsi buheruka bwerekanye hari abanyamakuru 1600 bafite amakarita ya RMC.

Hategekimana yavuze ko Sosiyete na yo ikwiye kumva imikorere y’itangazamakuru ntifate uwavuze nabi ikintu nk’ushaka gusenya.

Ati “Hari impamvu nyinshi zatuma umwuga utagenda neza. Sosiyete yacu igomba gukura, ikumva uko itangazamakuru rikora. Ubu rifite ubukene, usanga umuntu akubaza impamvu wakoze inkuru utamuvugishije ngo aguhe akantu.’’

Yasobanuye ko hari zimwe mu nkuru zidashamaje ziri mu bituma ibinyamakuru bidasomwa, ibyo zikora ntibikurure abasomyi cyangwa ababikurikirana.

-  Izingiro ry’ubunyamwuga buke butungwa agatoki

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru, Pasiteri Uwimana Jean Pierre, yasobanuye ko ikibazo cy’ubunyamwuga buke gitangirira mu ishuri aho abana boherezwa kwiga itangazamakuru badafite ubumenyi buhagije.

Ati “Abanyeshuri tubona muri kaminuza tubagenerwa na Leta, ntibareba ibyiciro ngo bize indimi, bapfa kuduha. Mbere twagiraga uburenganzira bwo kubaha ikizamini tukagira abo dufata aboherezwa mu yandi mashuri bitewe n’ibyo umuntu akeneye. Ntabwo umwana uzamwohereza kwiga itangazamakuru atazi icyo ari cyo.’’

“Abanyeshuri duhabwa hari n’abaza batazi icyo baje kwiga. Iyo batabizi mu cyumweru cyo kubamenyereza tubanza kubasobanurira. Mu myaka yashize twari dufite amahitamo ariko ubu byavuyeho.’’

Pasiteri Uwimana yavuze ko hari abava mu mwuga kuko kuva na kera bawugiyemo batabishaka.

Yagaragaje ko imyaka itatu abanyeshuri biga itangazamakuru bamara muri kaminuza ari mike cyane ku buryo byagorana ko amasomo yose bayakurikirana ndetse bakayashyira mu bikorwa.

Ati “Byaba byiza hagarutse ibigo by’amahugurwa, utarize itangazamakuru agahabwa impamyabumenyi ariko afite ibyo yize.’’

Yakomeje ati “Ikindi kibazo ni amategeko y’itangazamakuru avuga ko umunyamakuru ari ufite ubumenyingiro bw’ibanze, ntibavuga aho buhera n’aho burangirira. Nuzi gusoma no kwandika agomba kuba afite ubwo bumenyi?’’

Pasiteri Uwimana avuga ko mu mwuga usanga harimo abanyamakuru na ba bandi ‘bacuruzaga imigati bavuye mu muhanda bahombye’ bakariyoboka.

Rushingwabigwi Jean Bosco yasobanuye ko RGB ifite inshingano zo kujya inama, ikareba ibyigishwa niba bikenewe ku isoko ry’umurimo.

Ati “Muri aya mabwiriza ni ho duteganya ko mu gihe cyo gukora amavugurura, abakoresha bahura n’abayobozi ba kaminuza. Igipimo cyerekanye ibibazo; hakenewe ahantu ho kubiganirira kugira ngo bikemuke.’’

-  Amategeko y’itangazamakuru ari hafi kuvugururwa

Abitabiriye iki kiganiro basobanuye ko kuba abashaka gukora itangazamakuru badahezwa ndetse hakaba n’abafite ikarita ya RMC nta mashuri abibemerera bituma habaho akajagari.

Mugisha yakomeje ati “Hari ibiganiro biri kuba bijyanye no “kuvugurura politiki y’itangazamakuru, bizanatuma n’amategeko ahari yahinduka ku buryo yagira bimwe na bimwe akemura. Nubwo harimo ibyuho hari ibiganiro biri gukorwa ku buryo habaho amavugurura akenewe.’’

Kugeza ubu hari gukorwa ibiganiro ku bikeneye gukorwa hashingiwe ku

Rushingwabigwi yasobanuye ko hari gukorwa ibiganiro bigamije kunoza “umwuga w’itangazamakuru ufite agaciro ku bagomba kuwukora.”

Hari gukorwa ibiganiro bizasiga havuguruwe politiki y'itangazamakuru ndetse n'amwe mu mategeko agenga abakora uyu mwuga



source : https://ift.tt/3D0UELs
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)