Amateka ya Baganizi Eliphaz wamamaye nk'umusaza mu ikinamico kandi ari umusore #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Baganizi Eliphaz
Baganizi Eliphaz

Baganizi Eliphaz yari umuhanga cyane mu guhindura ijwi, ku buryo ubwo yari afite imyaka iri munsi ya 30 y'amavuko Indamutsa zakundaga kumukoresha mu ikinamico ari umusaza, abumvaga radiyo bakibwira ko ari umusaza rukukuri.

Usibye gukina mu itorero Indamutsa, Baganizi yari asanzwe akora muri ORINFOR ashinzwe kugenzura niba amakuru yose agomba guca kuri radiyo yabonetse kandi ameze neza (operateur select).

Imwe mu makinamico yumvikanamo ari umusaza, ni iyitwa “Mazi ya teke” aho aba ari se w'umukobwa ushimutwa n'umusore witwa Haruna (umwanya wakinwe na nyakwigendera Sebanani André).

Baganizi Eliphaz yavutse mu 1963 yitaba Imana hashize igihe gito Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye azize uburwayi.

Baganizi Olivier, umuhungu wa Baganizi Eliphaz
Baganizi Olivier, umuhungu wa Baganizi Eliphaz

Baganizi Olivier w'imyaka 34, ni umuhungu wa nyakwigendera ndetse akaba yarakurikiye umwuga wa se.

Yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Lemigo TV, Royal TV, ubu amaze imyaka itanu akorera Isango TV, afite n'itorero ry'ikinamico ryitwa ‘Ishya Culture Troop'.

Mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio, Baganizi Olivier yashimishijwe cyane no kubona atumirwa bwa mbere n'itangazamakuru ngo avuge amateka arambuye yaranze se, Baganizi Eliphaz.

Bikurikire muri iki kiganiro:




source : https://ift.tt/3GT1UMr
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)