#AMAVUBI: Abakina hanze babiri bageze mu myitozo, mu gihe batatu ba APR FC batitabiriye imyitozo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda ‘AMAVUBI” ikomeje imyitozo igamije gutegura imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'isi, aho Amavubi azakira Mali ku itariki ya 11 Ugushyingo 2021 kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, naho Kenya bakazayisura ku itariki ya 15 Ugushyingo 2021.

Imyitozo iri kubera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo
Imyitozo iri kubera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo

Abakinnyi babiri Djihad BIZIMANA na Emery MVUYEKURE bamaze kugera mu mwiherero w'Ikipe y'Igihugu, aho Djihad yageze mu Rwanda ejo mu gitondo akaba yanakoranye na bagenzi be, mu gihe umunyezamu Emery Mvuyekure we agaragara mu myitozo y'uyu munsi.

Sugira Ernest yongeye guhamagarwa
Sugira Ernest yongeye guhamagarwa

Abandi bakinnyi barimo TWIZERE Buhake Clément na RAFAEL York nabo bategerejwe kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Ugushyingo 2021, ndetse na IMANISHIMWE Emmanuel ukina muri FAR Rabat yo muri Maroc.

Amavubi arakora imyitozo nijoro kuko umukino uzaba Saa kumi n
Amavubi arakora imyitozo nijoro kuko umukino uzaba Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba

Ku rundi ruhande, mu bakinnyi batanu ba APR FC bari bahamagawe ababashije kwitabira imyitozo ni Nshuti Innocent na Nsanzimfura Keddy, mu gihe Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco na Kwitonda Allain “Bacca” bo batitabiriye aho bivugwa ko bagize ibibazo by'uburwayi.

Urubuga rwa Interineti rw'ikipe ya APR FC ku wa Gatanu tariki 05/11/2021 rwari rwatangaje ko abakinnyi bose ba APR FC bahamagawe baza kwitabira imyitozo, gusa bakaba batarabashije kuhagera bose.




source : https://ift.tt/3EVBrwc
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)