Amb Hazza Alqahtani yeretse abanyeshuri ba ‘Islamic Secondary School’ ibanga ryatuma bajya kwiga muri UAE - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho mu ruzinduko yagiriye muri iryo shuri, aho yaganiye n’abanyeshuri baho bakamubaza ibibazo bitandukanye ku mahirwe bafite yo gukomereza amasomo muri UAE nyuma y’uko yari amaze kubasobanurira ingamba icyo gihugu cyashyizeho mu gushyigikira uburezi.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson, abarimu bo muri iryo shuri n’Umuyobozi waryo ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Islamic Cultural Center, Abdellatif Aouid, bitabiriye ibyo biganiro.

Ambasaderi Alqahtani yashimiye abo banyeshuri kubera urwego rw’imitsindire bariho magingo aya, aho abaheruka gukora ikizamini cya Leta batsinze 100%.

Ati “Ndashimangira ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ziyemeje kugenzura ko amahirwe akomeye y’uburezi agera kuri bose, atari abenegihugu gusa. Kandi igihugu cyanjye kiri mu mikoranire n’u Rwanda, igamije guha abafite impano zikomeye amahirwe yo kugera ku burezi bwo ku rwego rwo hejuru, muri kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ziri ku rwego mpuzamahanga.”

Kuva mu 2002 Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zashyigikiye uburezi mu Rwanda zibinyujije mu Muryango Al Maktoun Foundation, aho zafashaga ibigo bibiri birimo icya Hamdan Bin Rashid Al Maktoum Girls Secondary School for Sciences giherereye i Muhanga, na Hamdan Bin Rachid Kimisange Secondary School kiri muri Kigali. Abanyeshuri baho bose bitwaye neza mu bizamini bya Leta biheruka baratsinda.

Mu myaka nibura 10 ishize, UAE ibinyujije mu Muryango wa Khalifa Bin Zayed Al Nahyan Foundation yafashije Islamic Secondary School for Sciences ku gipimo cya 100%.

Mu bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’iya UAE, hatangwa amahirwe yo kuba Abanyarwanda bajya kwiga muri Kaminuza zo muri icyo gihugu ku buntu binyuze mu mushinga wa UAE Technical Assistance Program.

Ambasaderi Alqahtani yakomeje ati “Uwo mushinga uzatuma abanyeshuri babasha kubaka ejo hazaza habo heza, banatange umusanzu mu kugera ku iterambere ryifuzwa haba ku gihugu no ku muryango mugari.”

Kuva mu 2018, abanyeshuri 20 barimo abagore n’abagabo bavuye mu Rwanda bagezweho n’ayo mahirwe yo kujya kwiga muri kaminuza zo muri UAE ku buntu, mu masomo arebana n’imyubakire, ibinyabuzima, ibinyabutabire, ibya mudasobwa, ubukanishi n’iby’amashanyarazi.

Mu 2019, Abanyarwanda 10 bemerewe kujya kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Surbone Abu Dhabi University ku buntu.

Amb Hazza yashimye iri shuri kuba rikomeje gufasha abanyeshuri gutsinda ndetse abanyeshuri ko abazahiga abandi bazahabwa ayo mahirwe yo kujya kwiga kaminuza muri UAE ku buntu.

Inyigo yamuritswe na British Council mu 2017, yagaragaje ko UAE iri mu bihugu bya mbere bishyigikira uburezi mpuzamahanga.

Yamuritswe kandi nyuma y’igenzura rya kabiri ryakozwe mu bihugu 38 harebwa ku rwego rw’uburezi mpuzamahanga bitanga.

Icyo gihe UAE yabaye iya kabiri mu birimo uburezi bufite ireme ndetse iba iya gatanu mu bitanga impamyabumenyi zemerwa henshi.

Icyo gihugu cyashyize mu mashuri makuru ingamba zinoze mu buryo butandukanye mu gihe gito. Kaminuza yacyo yatangijwe mu 1976 ni yo nkuru muri urwo rwego.

Kuva yashingwa, UAE imaze kugira amashuri makuru na za kaminuza 76, arimo ay’imbere mu gihugu gusa n’ari ku rwego mpuzamahanga nka Soburne Abu Dhabi University, New York University na American University of Sharjah.

Guverinoma ya UAE yagiye ifasha abanyeshuri b’Abanyarwanda bashaka gutyaza ubumenyi bwabo mu yisumbuye banyuze muri ayo mashuri ya Leta n’ayigenga, ikabishyurira muri UAE University na Sorbonne Abu Dhabi University.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu Rwanda, Hazza Alqahtani, yasabye abanyeshuri ba 'Islamic Secondary School for Sciences' gukora cyane
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi bw’ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro
Umuyobozi Mukuru wa Islamic Cultural Center Abdellatif Aouid yahawe umwanya muri ibyo biganiro
Ibi biganiro byitabiriwe n'abanyeshuri, abarezi n'abayobozi b'iri shuri



source : https://ift.tt/2YNSmRS
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)