Amb Lt Gen Frank Mushyo yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Arménie - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu muhango wabereye mu Ngoro ya Perezida wa Arménie iri mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Yerevan, kuri uyu wa kane, tariki 25 Ugushyingo 2021.

Nyuma y’uyu muhango, Amb Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi na Perezida Armen Sarkissian bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye mu nzego zirimo ubukungu, imibereho myiza n’umuco. Banarebeye hamwe uko uyu mubano warushaho kwiyongera, ndetse ukagukira mu zindi nzego zitandukanye, zirimo uburezi n’ikoranabuhanga.

Perezida Sarkissian yavuze ko u Rwanda na Arménie ari ibihugu bifite byinshi bihuriyeho. Ni ibihugu bito mu buso, bifite umutungo kamere mucye kandi byose byagize amateka mabi ya jenoside.

Yavuze kandi ko igihugu cya Arménie gifite ibyo kwigira k’u Rwanda mu rwego rw’imiyoborere myiza, aho rufatwa nk’igihugu cy’icyitegererezo ku bihugu byinshi.

Mbere y’uko Amb Mucyo atanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda, yabanje kugirana ibiganiro na Vahe Gevorgian, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije wa Arménie.

Arménie ni igihugu gito kiri ku buso bungana na kirometero 26.743, aho giherereye mu gace k’imisozi izwi nka Caucasus itandukanya u Burayi na Aziya. Iki gihugu gituwe na miliyoni 2,9, kikabarirwa mu bihugu biri mu Burayi, n’ubwo igice cyacyo kinini kiri muri Aziya, ndetse kikaba gikikijwe n’ibihugu birimo Turukiya, Iran, Azerbaijan na Georgia.

Iki gihugu kizwi cyane kubera amateka yacyo y’igihe kirekire, abarwa kuva mbere y’ivuka rya Yesu. Ni igihugu kibarirwa mu bifite ubukungu buringaniye, aho umusaruro mbumbe wacyo mu 2020 wari miliyari 12$.

Ambasaderi Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi yashyikirije Perezida wa Arménie, Armen Vardani Sarkissian, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu
Ambasaderi Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi yakiriwe na Perezida wa Arménie, Armen Vardani Sarkissian mu Biro bye biri mu murwa mukuru wa Yerevan
Perezida wa Arménie, Armen Vardani Sarkissian na Amb Lt Gen Kamanzi baganiriye ku mubano w'ibihugu byombi



source : https://ift.tt/3HX1PYN
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)