Uyu muhanzi ukomeye, yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ugushyingo 2021 ku kibuga cy'Indege cya Kanombe aho yakiranywe ubwuzu n'urugwiro na bamwe mu bari gutegura kiriya gitaramo.
Nta byinshi yatangaje gusa yavuze ko abazitabira kiriya gitaramo kizabera muri salle ngari ya Canal Olympia ku i Rebero bashonje bahishiwe.
Yagize ati 'Abantu bitege umuriro. Nabararikira kuza mu gitaramo.'
Uyu muhanzi ugeze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, yavuze ko u Rwanda ari Igihugu kihariye gifite ubwiza buhebuje.
Muri kiriya gitaramo, azafatanya n'abandi bahanzi bo mu Rwanda barimo abakizamuka nka Kenny Sol na Gabiro Guitar bombi bagezweho muri ibi bihe.
UKWEZI.RW