APR FC yanganyije umukino ubanza na RS Berkane yo muri Maroc #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru habereye umukino ubanza mu guhatanira itike yo kwinjira mu matsinda ya CAF Confederation Cup, APR FC yari yakiriye RS Berkane yo muri Maroc.

Ikipe ya APR FC yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ugereranyije n'abari babanjemo ku ku mukino wayihuje na Rayon Sports.

Niyomugabo Claude usanzwe akina inyuma ku ruhande rw'ibumoso ntiyakinnye uyu mukino kubera ikarita itukura yahawe ku mukino wayihuje na Etoile du Sahel yo muri Tunisia, aho yari yasimbuwe na Ndayishimiye Dieudonné, naho Karera Hassan asimburwa na Nsabimana Aimable.

Ku munota wa 80 w'umukino, Hamza Regragui wa RS Berkane yahawe ikarita y'umutuku, nyuma yo gukurura Mugunga Yves wari umaze kumucenga, isigara ikina ari abakinnyi 10.

Umukino waje kurangira amakipe yombi ntayibashije kureba mu izamu, umukino wo kwishyura ukazaba ku Cyumweru tariki 05/12/2021 muri Maroc hatagize igihinduka




source : https://ift.tt/317D4bk
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)