APR FC yatsinze Musanze FC, Bonheur wa Rayon Sports ahabwa umutuku #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibitego bya Ruboneka Bosco na Manishimwe Djabel bihesheje itsinzi APR FC imbere ya Musanze FC mu mukino woroheye ikipe y'ingabo z'igihugu.

APR FC yari yakiriye Musanze FC mu mukino w'umunsi wa kabiri wa shampiyona wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Ni umukino amakipe yombi yakinnye yaratsinze imikino y'umunsi wa mbere, APR FC yatsinze Gicumbi FC mu gihe Musanze FC yatsinze Bugesera FC.

Ku munota wa 5, Bacca yagerageje ishoti ariko umupira unyura hanze yaryo.

Ku munota wa 6 Nzotanga yacomekewe umupira wajyaga mu rubuga rw'amahina acenga n'umumyezamu ariko ubwugarizi umupira bawushyira muri koruneri.

APR FC yari yarushije Musanze FC cyane, yaje kubona andi mahirwe ku munota wa 14 ku mupira muremure Djabel yacomekeye Nzotanga ariko ateye mu izamu unyura hejuru yaryo.

Djabel yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 20 maze umupira unyura hanze gato y'izamu.

N'ubwo APR FC yasatiraga cyane ikanabona amahirwe ariko igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Adil yakoze impinduka za mbere ku munota wa 58, Nshuti Innocent asimbura Mugisha Gilbert.

Ku munota wa 60, Ruboneka Bosco yatsindiye APR FC igitego cya mbere ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina.

Manishimwe Djabel yaje gutsindira APR FC igitego cya kabiri kuri kufura ku munota wa 64 ni ku ikosa ryari rimaze gukorerwa Nshuti Innocent.

Ku munota wa 85, Manishimwe Djabel na Kwitonda Alain Bacca bahaye umwanya Nsabimana Aimable na Nsanzimfura Keddy.

APR FC n'ubwo yarushije Musanze FC nta kindi gitego yigeze ibona umukino warangiye ari 2-0.

Indi mikino y'umunsi wa kabiri yabaye uyu munsi Police FC yatsinzwe na Espoir FC 2-0, Rayon Sports yanganyije na Rutsiro 2-2 mu mukino umunyezamu wa Rayon Sports yabonyemo ikarita itukuru ku munota wa nyuma ari nabwo babishyuye igitego cya kabiri.

Gicumbi FC itsinda Espoir FC 2-0 ni mu gihe Bugesera FC yatsinze Etincelles 3-1.

Imikino yabaye ejo Gorilla FC yanganyije na Marines 1-1, Mukura VS inganya na Gasogi United 1-1, AS Kigali itsinda Kiyovu Sports 4-0.

APR FC yatsinze Musanze FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-musanze-fc-bonheur-wa-rayon-sports-ahabwa-umutuku

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)