Ikipe ya Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 18 w'umukino, igitego cyatsinzwe na Essomba Willy Onana ku mupira yari ahawe neza na Rharb Youssef, Onana aragenda acenga umunyezamu wa APR FC ahita atera mu izamu.
Ku munota wa 38, ku ikosa ryari rikozwe na Isaac Nsengiyumva wihereye umupira abakinnyi ba APR FC, Manishimwe Djabel ahita atera ishoti rikomeye umunyezamu wa Rayon Sports ntiybasha kuwugarura.
Ku munota wa 42 w'umukino, nanone nyuma y'ikosa rya ba myugariro ba Rayon Sports, Ruboneka Jean Bosco yatsindiye APR FC igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina.
Igice cya kabiri kigitangira, Masudi Djuma yakuyemo Muvandimwe JMV yinjiza Iranzi Jean Claude, aza kongera gukuramo Nishimwe Blaise yinjizamo rutahizamu Souleyman Sanogo.
Ku ruhande rwa APR FC umutoza Adil Mohamed yakoze impinduka aho havuyemo Rwabuhihi Aimé Placide na Mugisha Gilbert, hinjiramo Byiringiro Lague na Nsanzimfura Keddy.
APR FC yongeye gusimbuza aho Mugunga Yves yinjiyemo agasimbura Bizimana Yannick.
Nyuma yo gukomeza gushaka igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa Rayon Sports, iminota itatu y'inyongera ntacyo yafashije Rayon Sports, umukino urangira APR FC yegukanye amanota atatu.
Source : https://imirasire.com/?APR-FC-itsinze-Rayon-Sports-mu-mukino-witabiriwe-n-abafana-benshi