APR FC yatsinze Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yatsinzwe APR FC 2-1 mu mukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2021-22.

Ni ibitego bya Manishimwe Djabel na Ruboneka Bosco, ni mu gihe Rayon Sports yatsindiwe na Onana Willy Essombe.

Ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, aho abafana b'amakipe yombi bari babukereye, ni nyuma y'igihe kinini Stade zitakira abafana kubera icyorezo cya coronavirus, kuva MINISPORTS yadohorera abafana, ni wo mukino wari witabiriwe n'abafana benshi.

APR FC yagiye kwakira Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 n'amanota 6 ariko ifite ikirarane cy'umukino umwe, ni mu gihe Rayon Sports yari ku mwanya wa 2 n'amanota 7.

APR FC ntabwo yari ifite kapiteni wayo, Jacques Tuyisenge kubera imvune ndetse na Mugisha Bonheur wakoze impanuka. Gusa yari yishimiye igaruka rya Lague wari utarakina umukino n'umwe wa shampiyona kubera imvune yagize muri Nzeri mu ikipe y'igihugu.

Rayon Sports nayo ntabwo yari ifite Ayoub, umunya-Maroc ukina mu kibuga hagati kubera ikibazo cy'imvune.

Iminota ya mbere y'igice cya mbere umupira wakinirwaga mu kibuga hagati ariko APR FC ari yo igerageza gusatira cyane, ku munota wa 6, Niyomugabo Claude yatereye ishoti inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umupira unyura hejuru y'izamu rya Bonheur.

APR FC yakomeje kotsa igitutu Rayon Sports ariko abakinnyi barimo Bacca na Yannick ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Aya makosa yaje gukosorwa na Onana Willy Essombe ku munota wa 18 ubwo yatsindiraga Rayon Sports igitego cya mbere ku mupira yari acomekewe na Youssef ubundi agacenga umunyezamu agahita ashyira mu rushundura.

Ku munota wa 22 Onana yongeye kwinjira mu bwugarizi bwa APR FC ariko ateye mu izamu, Pierre arawufata.

Djabel yagerageje ishoti ku munota wa 29 ku mupira wari uvuye muri koruneri ariko Bonheur arawufata.

Ku munota wa 38, Isaac yatakaje umupira hafi n'urubuga rw'amahina ufatwa na Yannick wateye mu izamu ariko Bonheur awukuramo, wafashwe na Djabel ahita atsinda igitego cya mbere cya APR FC.

Ku munota wa 41, APR FC yatsinze igitego cya kabiri, ni ku mupira Omborenga yahinduye imbere y'izamu abakinnyi ba Rayon Sports bakawukuraho, wasanze Ruboneka Bosco aho yari ahagaze atera ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina umupira uyoboka mu rushundura. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-1.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka havamo Muvandimwe JMV hajyamo iranzi Jean Claude.

Ku munota wa 57, APR FC yakoze impinduka 2, Bacca na Gilbert bavamo hajyamo Byiringiro Lague na Nsanzimfura Keddy ni nako ku munota wa 60, Blaise wa Rayon Sports yahaye umwanya Sanogo.

Rayon Sports yatangiye gusatira maze ku munota wa 63 Onana ahindura umupira mwiza ariko Steve ananirwa gushyira mu rushundura.

Ku munota wa 65, Mugunga Yves yasimbuye Bizimana Yannick.

Ku munota wa 78 Djabel yahaye umwanya Anicet ni nako ku ruhande rwa Rayon Sports, Steve yahaye umwanya Sadjati.

Kuva kuri uyu munota, Rayon Sports yasatiriye ndetse ibona n'amahirwe menshi ariko bagorwa cyane n'ubwugarizi bwa Rayon Sports n'umunyezamu Ishimwe Pierre. Umukino warangiye ari 2-1.

Abakinnyi 11 amakipe yombi yabanje mu kibuga

APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Rwabuhihi Aime Placide, Ruboneka Bosco, Kwitonda Alain Bacca, Bizimana Yannick, Manishimwe Djabel na Mugisha Gilbert

Rayon Sports: Hategekimana Bonheur, Karim Mackenzie Nizigiyamana, Muvandimwe JMV, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Nsengiyumva Isaac, Nishimwe Blaise, Onana Willy Essombe, Rharb Youssef, Muhire Kevin na Steve Elo Manga

Bizimana Yannick
Wari umukino utoroshye
Ruboneka Bosco yishimira igitego cye
Manishimwe Djabel watsinze igitego cya mbere cya APR FC agenzura umupira
Muvandimwe JMV wa Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)