APR FC yongeye kwihanangiriza Rayon Sport. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri kuri stade ya Kigali habaga umukino mpuzamahanga wahuzaga Apr FC ndetse na rayon sport, aho warangiye ari ibitego bibiri bya Apr kuri kimwe cya rayon sport.

Uyu mukino Nk'uko bisanzwe wari wahuruje abantu b'impamde zose bashaka kuwureba kuko ubundi muri shampiyona yose uyu mukino uhuza rayon na Apr niwo mukino uba utegerejwe.

Uyu mukino watangiye saa Kenda zuzuye aho umysifuzi wawusifuye witwa Nsoro akaba ariko Kandi yawusifuye nyuma yuko ahinduwe kuko rayon yagaragaje ko uwari washyizeho batamwizeye, ibi nabyo bikaba ari bimwe mu byakomeje uyu mukino.

Uyu mukino ukaba watangije ushyushye aho rayon ariyo yabanjemo igitego cyatsizwe na Onana ku mupira yari ahawe na Yousuf akagenda agacenga umuzamu Pierre ahita ashyiramo igitego cya mbere cyatumye abafana ba Rayon Sport bajya mu bicu.

Gusa ibyishimo by'abareyo bikaba bitamaze igihe kinini kuko gusa ku munota wa 38 umukinnyi Djaber ari nawe captain yahise ashyira umupira mu rushundura ku mupira wari uzamuwe na Ombalenga, abafana ba APR bahita biruhutsa kuko ubwo bari bamaze kunganya igitego kimwe kuri kimwe.

Nk'uko bamwe babivuze ngo uwagutsinze ntaho yagiye, mu mwanya muto Apr FC yahise izamura umupira bagerageza gushota mu izamu gusa Bonheur akajya awuvanamo awukubise ibipfunsi urenga urubuga rw'amahina usanga Ruboneka Jean Bosco ahagaze neza ahita arekurira mu izamu igitego cya Kabiri kiba kiranyoye igice cya mbere kikaba cyarangiye gutyo ari ibitego bibiri kuri kimwe.

Igice cya Kabiri kigitangira amakipe yose yakomeje gukora impinduka mu buryo bwo gushaka ibitego gusa ntibyagira icyo bitanga igice cya Kabiri nacyo kirangira ari bibiri kuri kimwe.

Uyu mukino ukaba ari wo wabonetsemo amakarita make ugereranyije n'indi mikino yagiye ihuza Aya makipe kuko habonetsemo amakarita atatu gusa.



Source : https://impanuro.rw/2021/11/23/apr-fc-yongeye-kwihanangiriza-rayon-sport/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)