APR ishimangiye intsinzi, Rayon inganya na Rutsiro FC, PoliceFC itsindwa na Espoir #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino wa Police wabanje wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Police FC yahabwaga amahirwe yo gutsinda Espoir FC yaje kuyitungura iyinjiza 2-0.

Ni ibitego byatsinzwe na Tresor Ndikumana ku munota wa 73 ndetse na Yves Habimana wabonye igitego ku munota wa 88.

Undi mukino wari uhanzwe amaso ni uwa Rayon Sports yari yahawe ikaze i Rubavu n'ikipe ya Rutsiro FC isanzwe iyigora.

Rayon yahabwaga amahirwe dore ko yanabanje kwinjiza ibitego bibiri mu gice cya mbere ariko Rutsiro FC iza kuyihindukirana irayishyura umukino urangira amakipe anganyije 2-2 bituma agabana amanota.

Rayon Sports kurunguruka izamu rya Rutsiro FC, ku munota wa karindwi umukinnyi Onana kuri Penaliti yinjije igitego biba 1-0.

Ku munota wa 24' Rayon Sports yunzemo itsinda icya kabiri cya Machenzie NIZIGIYIMANA nyuma y'uko azamukanye umupira agacenga ba myuga ba Rutsiro FC akaboneza umupira mu izamu.

Ku munota wa 45' Rutsiro FC yatsinze igitego cya Jean Claude NDARUSANZE kuri Penaliti biba 1-0. Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iri imbere na 2-1.

Ku makosa y'umunyezamu Hategimana Bonheur yo gutinza umukino yeretswe ikarita ya kabiri y'umuhondo ku ikosa rimwe Rayon basigara ari 10 mu kibuga.

Hinjiyemo Bashunga Abuba amusimbuye ako kanya na we yeretswe ikarita y'umuhondo n'ubundi ku ikosa ryo gutinza umukino.

Muri ako kanya Rutsiro yotsaga ititutu ishaka kwishyura yazamukanye umupira n'ubundi ugana mu izamu rya Rayon Sports, usanga kabuhariwe Ndarusanze Jean Claude ashyiraho umutwe ujya mu izamu ku munota wa nyuma biba 2-2.

Ikipe y'Ingabo z'u Rwanda APR FC ikomeje guhangwa amaso na benshi, yitwaye neza mu mukino wa kabiri aho yatsinze Musanze FC yari yakiriye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ibi bitego biri bya APR byatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ndetse na Manishimwe Djabel uri mu bihe bye byia.


UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/APR-ishimangiye-intsinzi-Rayon-inganya-na-Rutsiro-FC-PoliceFC-itsindwa-na-Espoir

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)