Kuri iki gicamunsi ubwo ikipe ya APR women Volleyball Club yerekezaga mu myitozo igeze aho bita i Rebero, imodoka barimo yakoze impanuka ikomeye ubwo yagonganaga n'umumotari agahita yitaba Imana.
Uyu mumotari imodoka yamuciye hejuru ahita ashiramo umwuka, mu gihe abakinnyi babiri ba APR women volleyball Club bakomeretse cyane.