Assumpta Ingabire wasimbuye Ignatienne Nyirarukundo muri MINALOC yabwiwe ko inshingano yahawe zikomeye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje ku wa Gatanu tariki 05 Ugushyingo 2021 mu muhango w'ihererekanyabubasha wabereye kuri MINALOC hagati ya Ignatienne Nyirarukundo wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y'abaturage na Assumpta Ingabire wamusimbuye kuri uwo mwanya.

Mu ijambo riha ikaze Ingabire, Minisitiri Gatabazi yashimiye Umukuru w'igihugu wabagiriye icyizere, akagarura Assumpta Ingabire mu muryango yahozemo kuko n'ubundi yigeze gukora muri iyi minisiteri, anamubwira ko inshingano yahawe zikomeye kuko ari izo gutuma umunyarwanda arushaho kumera neza, akagira ubuzima bwiza.

Assumpta Ingabire
Assumpta Ingabire

Assumpta Ingabire warahiriye kuba umunyamabaga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri MINALOC ku wa Gatanu tariki 05 Ugushyingo 2021, yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye akamuha inshingano nshya, avuga ko ari amahirwe kuba hari byinshi igihugu kimaze kugeraho kuko ari umusingi mwiza agiye kubakiraho umusanzu we mu kuzamura imibereho y'abaturage.

Ignatienne Nyirarukundo wasimbuwe ku mwanya w'umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri MINALOC yagizwe Umujyanama Mukuru ushinzwe gahunda z'imibereho myiza y'abaturage mu biro bya Minisitiri w'Intebe, mu gihe Assumpta Ingabire wamusimbuye kuri uyu mwanya yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF).




source : https://ift.tt/3D6jCtT
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)