-
- Abashoramari bato bahawe igishoro, barerekana sheki bakikijwe n'Abayobozi muri BK na Inkomoko
Ni gahunda Banki ya Kigali (BK) ifatanyijemo n'Ikigo Inkomoko gifasha ba rwiyemezamirimo bavuye hirya no hino mu gihugu kwitegura bagaragaza uburyo imishinga yabo izagirira Abaturarwanda muri rusange akamaro, bagahabwa amahugurwa ari na ko abafite imishinga myiza kurusha abandi bahabwa igishoro kizabateza imbere.
Kuri iyi nshuro ya gatanu, abahawe inguzanyo ya BK Urumuri ni ba rwiyemezamirimo batandatu bakora ahanini ibijyanye n'imideri y'imyenda hamwe n'abatunganya ibiribwa n'ibikoresho bitandukanye.
Umuyobozi muri Banki ya Kigali ushinzwe ibijyanye n'amategeko, Emmanuel Nkusi Batanage, ashima uburyo abahabwa iyo nguzanyo babanza gutegurwa, ku buryo ibyo bakora nyuma yo guhabwa igishoro ngo bitanga umusaruro haba mu kwaguka kw'ibigo byabo ndetse no gutanga imirimo.
-
- Emmanuel Nkusi Batanage Umuyobozi muri BK ushinzwe Amategeko no gutera inkunga imishinga
Nkusi yagize ati “Muzi ko abantu bose bazahajwe na Covid-19, iyo tubahaye inkunga nk'iyi umuntu arongera akazahuka agatera imbere, bigahesha n'abantu imirimo”.
Abahawe inguzanyo izishyurwa nta nyungu yongeweho ni ba nde?
Hari ikigo ‘Gusa Ltd' cyashinzwe n'uwitwa Dany Uwamungu muri 2019, kikaba gikora ibikoresho bitandukanye birimo intebe zo kwicaraho, udupfuko tw'amatara n'ibindi bintu by'imitako bikozwe mu mabuye, mu byuma no mu biti.
‘La fromagerie' cyashinzwe n'uwitwa Micheline Thienpont hamwe na Apollon Kabahizi muri 2020, bakaba bakora za foromaje(fromage) mu mata y'inka n'ay'ihene bakayagurisha mu gihugu imbere no hanze.
Ikindi kigo cyahawe inguzanyo ni ‘Talia Ltd' cyashinzwe n'uwitwa Cynthia Umutoni muri 2018, kikaba gikora imitobe mu matunda kiyavanze n'izindi mbuto hamwe n'imboga.
Ikigo Green Pack cyashinzwe na Esther Kamikazi afatanyije na Allan Nkurunziza muri 2020, biyemeza gukora ibikombe byo kunyweramo bikozwe mu mpapuro, ndetse na nyuma yaho barakomeje bakora ibintu byo gupfunyikamo impano n'ibiribwa.
Ikigo KGL Flour cyashinzwe na Scovia Mutoni muri 2020 kikaba ari uruganda rutunganya ifu y'ibigori ndetse rugakora n'ibiryo by'amatungo, gishimirwa guhesha abagore imirimo no kurwanya imirire mibi.
Byose ni Bamboo ni ikigo cyashinzwe na Delphine Uwera muri 2021, akaba ari umwana w'umukobwa kuri ubu ufite imyaka 22 y'ubukure, ariko yiyemeje guhinga imigano no kuyikoramo ibintu byose umuntu akenera kuva abyutse mu gitondo kugeza aryamye ninjoro.
Uwera avuga ko imigano ivamo ibintu byose kuva ku biribwa, ku biryamirwa kuko ikorwamo ibitanda byo kuryamaho, igakorwamo inkweto zo kwambara, amasahane, ibikombe, ibiyiko, imigano yubakishwa inzu yo kubamo, igakorwamo igare cyangwa imodoka bagendamo,…mbese.
Bavuga iki kuri gahunda ya BK Urumuri?
Uwera washinze ikigo ‘Byose ni Bamboo' akomeza avuga ko gahunda ya BK Urumuri itamuhesheje igishoro gusa, ahubwo ngo itumye yunguka ibitekerezo byatuma ava mu batunze za miliyoni akagera mu ruhando rw'abatunze za miliyari.
Yagize ati “Miliyoni ebyiri mpawe ziradufasha kwagura aho dukorera no kwigisha urundi rubyiruko ruzavamo abakozi, kongera ingemwe z'imigano twari twarahinze, mu myaka mike nzaba mfite za miliyari”.
Umuyobozi w'ibikorwa by'Ikigo Inkomoko cyahuguye abo ba rwiyemezamirimo, Teta Ndejuru ngo yizeye ko ubumenyi batanze buzabafasha kudasubira inyuma, kuko bahawe ubushobozi burenze ubwo bakoreshaga mbere.
-
- Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Jonas Munyurangabo
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda n'Amakoperative(MINICOM), Jonas Munyurangabo ushinzwe Igenamigambi n'Ikurikiranabikorwa, ashima BK Urumuri ko yaba uburyo bwo guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato benshi cyane mu gihe ibindi bigo binini mu gihugu byayifatiraho urugero.
Munyurangabo agira ati “Urabizi ko abantu bashaka igishoro bakakibura kubera gusabwa ingwate cyangwa inyungu nyinshi kandi ari bwo bagitangira, gahunda nk'izi rero twifuza ko zazabaho nyinshi mu rwego rwo gufasha wa muntu ufite igitekerezo cyiza ariko adafite igishoro”.
source : https://ift.tt/3G8dfHB