Barasabwa kureka amakimbirane yo mu ngo kuko abangamira ireme ry'uburezi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Prof. Dr. Vincent Sezibera
Prof. Dr. Vincent Sezibera

Yabigarutseho mu biganiro yagiranye n'abayobozi b'ibigo by'amashuri, kimwe n'abayobozi ba komite z'ababyeyi mu Murenge wa Tumba, mu nama bagiranye tariki 20 Ugushyingo 2021.

Hari mu rwego rwo kurebera hamwe icyatuma uburezi burushaho kugenda neza, muri uyu murenge urimo ibigo by'amashuri byitwaye neza kurusha ibindi mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'icyiciro cya mbere cy'ayisumbuye mu mwaka w'amashuri wa 2020 -2021.

Yasobanuye ko uburezi bufite ireme butareberwa ku kuba umuntu azi imibare, ikoranabuhanga n'indimi gusa, ahubwo mu bushobozi afite ndetse no kugaragaza ikinyabupfura, bityo n'umuryango utekanye ukaba ubigiramo uruhare.

Yagize ati “Niba mu rugo hahora amakimbirane, umwana ntabwo aba atekanye. Ntaryama ngo asinzire, hanyuma azabashe kujya kwiga afite imbaraga. Kandi igihe ababyeyi bakimbirana ntabwo bahahira urugo, bituma n'imirire y'umwana isubira inyuma, bityo ubwonko bwe ntibubashe gukanguka.”

Yanavuze ko amakimbirane yo mu ngo atera ubukene butuma umwana atabasha kubona ibikoresho by'ishuri, nyamara umwana abyifashisha kugira ngo abashe kwiga neza.

Yunzemo ati “Rero amakimbirane abera mu muryango ni icyonnyi gikomeye, kuko bituma umwana atagira imbaraga zihagije zo kugira ngo yige, ahubwo akaba yatozwa ingeso mbi, akiga ubugwanabi aho kwiga ubugwaneza.”

Ibyo avuga bishimangirwa na Donatha Akayezu uyobora ikigo cy'amashuri GS Cyarwa.
Agira ati “Hari igihe umwana agera mu ishuri ukabona atangiye gusinzira ku isaha ya mbere. Urabona niba abantu bagiye mu kabari, cyane ko kuri iki gihe yaba umugabo yaba umugore bakajyamo, iyo batashye mu masaa sita, umwana akajya kubakingurira, kongera gusinzira biramugora. Cyangwa se ababyeyi barwana. Hari n'ababa batariye.”

Akayezu anavuga ko kuba harashyizweho kurya ku ishuri ku bana bose hari icyo biri gufasha, kuko byibura nta mwana ukinanirwa kwiga kuko atariye.

Ku bw'ibingibi, ababyeyi basabwa kwirinda gukimbirana, kuko uretse kuba bibaviramo ubukene, binagira ingaruka ku bana, haba mu myigire ndetse no mu mibereho yabo mu gihe kizaza.

Prof. Sezibera abisobanura yifashishije icyegeranyo cyakozwe na RIB, cyatangajwe mu nama yabaye mu kwezi kwa Nzeri 2021, kigaragaza ko muri 2019 na 2020 hiyahuye abantu 579 bose, mu Rwanda.

Ati “Tunibukiranye ko iyo umuntu yiyahuye aba yaragize urugendo rurerure rwo kwiheba bigera aho atekereza ko ikiruta ari uko yapfa, kugira ngo areke gukomeza kubabara anaremerera abandi, akagira igihe abigerageza, akagira n'igihe abigeraho.”

Yongeraho ko 44% bya bariya 579 biyahuye ku bw'impamvu zitazwi ariko umuntu yakurikirana akamenya kuko habaho n'indwara zo mu mutwe zaba imvano yabyo, ariko ko 21% bo biyahuye biturutse ku makimbirane aba mu muryango.

Anavuga ko iriya mibare ari myinshi cyane ko atekereza ko abiyahuye ari bakeya ugereranyije n'abandi baba bakirwana n'umutima, bakireba icyerekezo cy'ubuzima.




source : https://ift.tt/3HRClvI
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)