Bari kunkorera ubugome- Umugore wa Theo nyiri Umubavu TV wafatiwe icyemezo cyo gufungwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021, Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by'agateganyo iminsi 30 abantu umunani barimo Umunyamakuru Nsengimana Theoneste nyiri Umubavu TV.

Umugore w'uyu Munyamakuru witwa Umwari Chantal wari uri ku rukiko ubwo hasomwaga kiriya Cyemezo akaba yaranakurikiranye urubanza, yavuze ko atari yiteze ko Urukiko rufata kiriya cyemezo.

Ati 'Kuko yatangiye [avuga Umucamanza] yatangiye avuga ko nta mpamvu ihari y'uko yafungwa ariko birangira avuze ko ngo bagomba kujya mu minsi 30 kugira ngo babanze bakore iperereza. Ntabwo nari mbyiteze.'

Mu bikorwa bishinjwa bariya bantu bakukiranyweho ibyaha birimo guteza imidugararo cyangwa imvururu muri rubanda, birimo kuba barakurikiranye amahugurwa bivugwa ko yari agamije kubigisha uko bahirika ubutegetsi bakoresheje imirwano.

Uyu Umwari Chantal akaba umugore wa Theoneste uri mu bafatiwe icyemezo cyo gufungwa, avuga ko umugabo we atigeze yitabira ariya mahugurwa nyamara ari mu bikorwa bikomeye byashingiweho hafatwa kiriya cyemezo.

Ati 'Ariya mahugurwa ntiyari arimo, ntiyayitabiriye ntiyari anayazi cyane ko abayokoze bo bavuze ko batanamuzi ko nta na nimero ye bafite.'

Uyu mugore avuga ko kuba kiriya cyaravuyeho hagasigara ikindi cyo kuba yaratambukije itangazo ryamamaza ikiswe Ingabire Day ndetse ngo akaba yarabwiye Urukiko ko nta kosa yakoze kuba yaratambukije itangazo ryamamaza.

Ati 'Basa nk'ababyumvise ariko Umushinjacyaha asobanura ko impamvu bishobora kuvamo icyaha ari ibyavugiwemo ahavugiwemo ko Kizito Mihigo yishwe na Leta. Mu kwisobanura kuri iryo jambo, yavuze ko ntaririmo.'

Akomeza agira ati 'Kuba bafashe imyanzuro kuriya ni uburenganzira bwabo ariko ntacyaha kirimo.'

Bari kunkorera ubugome

Umwari Chantal kandi agaruka ku bikoresho by'umuryango we byafatiriwe birimo ikarita ya ATM Card bifashisha mu kubikuza amafaranga, akavuga ko kuba barayifatiriye ikaba imaze iminsi 27 ari 'igikorwa cy'ubugome bari kunkorera.'

Avuga ko yandikiye inzego asaba ko bamuha iriya karita bakanamwizeza kuyimuha 'ariko tekereza guhera icyo gihe kugeza uyu munsi bazi ko hari abana bakeneye kurya, hari abana biga bakeneye amafaranga y'ishuri ariko bakaba bayibitse, icyo ni igikorwa cy'ubugome bari kunkorera kugira ngo banyicishe inzara.'

Akomeza agira ati 'Aho bari ndabizi iyi video barayumva, bashishoze barebe igikwiye niba babona kunyicisha inzara ari byo bibahesheje icyubahiro bayigumane.'

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Bari-kunkorera-ubugome-Umugore-wa-Theo-nyiri-Umubavu-TV-wafatiwe-icyemezo-cyo-gufungwa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)