Bari muburyohe bw'urukundo!The Ben yasohoye amashusho arikumwe n'umukunzi we Miss Pamella ku mucanga [Video] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri ayo mashusho The Ben bigaragara ko ariwe uri gufata amashusho yabo bari kwiruka, The Ben ari imbere, umukunzi we Uwicyeza Pamella ari inyuma ari kuza amukurikira ubona ko yarushye.

Ni ubwa mbere hagiye hanze amashusho ya Miss Pamella yambaye ikabutura ndetse bikajya hanze nyuma y'igihe abantu babimubaza ku mbuga nkoranyambaga akaruca akarumira cyane ko akunda kwambara amapantalo ndetse n'amakanzu ageze ku birenge.

Nyuma yo kwambika Miss Pamella Impeta, The Ben yahise ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri New York aho yahuriye mu kabyiniro na Diamond, nyuma aza kwerekeza muri Tanzania ari kumwe n'umukunzi we aho yagiriye urugendo rw'akazi rurimo no kurangiza imishinga ya Album ye.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bari-muburyohe-bw-urukundo-the-ben-yasohoye-amashusho-arikumwe-n-umukunzi-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)