Batandatu batsindiye inguzanyo ya miliyoni 25 Frw izishyurwa nta nyungu binyuze muri ‘BK-Urumuri’ - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda ngarukamwaka yabaye ku nshuro ya gatanu, itegurwa na Banki ya Kigali ifatanyije n’Ikigo ‘Inkomoko’ gihugura ba rwiyemezamirimo, aho bahabwa amasomo abafasha kwagura imishinga yabo maze nyuma y’amahugurwa abafite imishinga ihiga indi bagahabwa inguzanyo ariko izishyurwa nta nyungu.

Kuri iyi nshuro abatsindiye izi nguzanyo ni ba rwiyemezamirimo bafite imishinga itanga icyizere kandi iteza imbere urubyiruko, ariko iyo mishinga ikaba yarahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Mu muhango wabaye kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2021, hari abatsinze bahawe kuva kuri miliyoni 5 Frw, miliyoni 4 Frw na miliyoni 2 Frw.

Uwera Delphine w’imyaka 22 ni umwe mu bahawe iyi nguzanyo, afite umushinga umaze umwaka ukora imitako itandukanye n’intebe mu migano, akabyigisha abakobwa babyariye mu rugo n’abatarasoje amashuri ndetse bamwe akabaha akazi aho, ubu afite abakozi umunani akoresha.

Avuga ku nguzanyo yahawe, yagize ati “Kuba nabona intsinzi nk’iriya ni ikintu cyo kwishimira, ikintu cya mbere aya mafaranga azakoreshwa ni ukongera umubare w’abo duhugura, kuko hari n’ababa bashaka kuba ba rwiyemezamirimo ku giti cyabo, twifuza ko natwe twagira abadukomokaho.”

Umuyobozi muri Banki ya Kigali, Emmanuel Nkusi Batanage, yavuze ko iyi Banki ifatanyije na Inkomoko, bazakomeza gutanga ubufasha kuri ba rwiyemezamirimo kugira ngo bakomeze kwiteza imbere, bateza imbere n’abandi ari nako bazamura ubukungu bw’igihugu.

Yakomeje agira ati “Uko imyaka igenda ishira, abo twahaye inguzanyo muri iyi gahunda imishinga yabo itera imbere, bagatanga akazi ukabona ko umuntu yavuye ku rwego runaka yagiye ku rwego rundi.”

Mu marushanwa y’uyu mwaka iyi gahunda ya ‘BK-Urumuri’ yiyandikishijemo ba rwiyemezamirimo barenga 174 bafite imishinga itandukanye iri mu nzego nk’ubukerarugendo n’amahoteli, ubuhinzi, ubukorikori, imideri n’ibindi.

Muri aba bitabiriye iki gikorwa, abagera kuri 25 babashije kugira amahirwe yo guhabwa amahugurwa, aho nabwo havuyumo 10 bafite imishinga itanga icyizere, nabo bavanwamo batandatu bafite imishinga myiza kuruta indi, bakaba bahembwe inguzanyo izishyurwa nta nyungu.

Umuyobozi wa Inkomoko, Teta Ndejuru, yavuze ko ari iby’igiciro kuba baratanze amahugurwa kuri ba rwiyemezamirimo bafite udushya mu mishinga yabo, by’umwihariko muri uyu mwaka kuko myinshi mu mishinga yazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, ikaba yari ikeneye icyayifasha kongera gukora neza.

Yongeyeho ati “Ubu turacyakomeje gutanga umusanzu wacu mu kongera kuzahura ubukungu bw’u Rwanda, tukaba twarahisemo gufasha aba ba rwiyemezamirimo batanga imirimo ku bandi kandi bafatiye runini ubukungu bw’igihugu cyacu.”

Imishinga yahawe ibihembo harimo ‘Gusa Ltd’ ikora ubukorikori butandukanye mu mbaho, ibyuma n’ibindi; ‘La Fromagerie Ltd’ ikora fromage mu mata y’inka n’ihene; ‘Talia Ltd’ ikora Jus mu mbuto; ‘Green Pack Ltd’ ikora udukombe mu mpapuro ariko dukoreshwa rimwe; ‘KGL Flour Ltd’ itunganya ifu ya kawunga n’ibiryo by’amatungo ndetse na ‘Byose Ni Bamboo’ ikora imitako n’intebe mu migano.

Hatanzwe inguzanyo ya miliyoni 25 Frw itazagira inyungu
Ni umuhango wari witabiriwe na ba rwiyemezamirimo batandukanye bahuguwe
Nkusi wari uhagarariye Bk yavuze ko iyi banki izakomeza gushyigikira ba rwiyemezamirimo kugira ngo biteze imbere ariko banateza imbere igihugu
Umuhango wa gutanga ibihembo wari witabiriwe n'Abayobozi baturutse muri Banki ya Kigali ndetse na MINICOM
Uwera ufite umushinga wo gukora imitako mu migano avuga amafaranga yahawe azayakoresha mu guteza imbere urubyiruko



source : https://ift.tt/32uczgU
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)