Batanu bafashwe bakekwaho kwiba ibikoresho bitanga amashanyarazi mu ngo z’abatishoboye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Karere ka Gatsibo hafashwe babiri naho mu Karere ka Ruhango hafatiwe batatu kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ugushyingo 2021.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore, Akagari ka Murambi baduhaye amakuru bavuga ko hari abantu binjiye mu mazu yabo biba batiri zitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku zuba barimo guhabwa na Polisi y’u Rwanda muri iyi minsi dutangira iperereza.”

Umwe mu bafashwe yavuze ko mu kwiba izo bateri yacunze ba nyir’urugo bagiye mu mirima yica amadirishya y’inzu ajya mu nzu azikuramo. Imwe yayigurishaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 7 500.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko mu Karere ka Ruhango hari uwafashwe nijoro avuye kumanura imirasire y’izuba (Solar Panels) ku mazu y’abaturage.

Yafatanwe imirasire itatu na batiri imwe, amaze gufatwa hakomeje iperereza hafatwa n’abandi babiri buri umwe afatanwa umurasire umwe.

SP Kanamugire yaboneyeho gukangurira abantu kwirinda ubujura, abasaba gufata neza ibikorwaremezo Leta igenda igeza ku baturage.

Ati “Biriya bikorwa birimo kwibwa ni ibyo Leta igenda igeza ku miryango itishoboye mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere. Biragayitse kuba hari abanyura inyuma bakajya kubyiba bakabigurisha, ariko ababikora bose bamenye ko bazajya bafatwa bakabihanirwa.”

Yakomeje agira inama abaturage kumenya ko bafite inshingano zo gucunga umutekano w’ibikorwa Leta igeza ku baturage baramuka hari uwo babonye abyangiza bakihutira gutanga amakuru.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Abakekwaho ubujura bw'ibikoresho bitanga ingufu zikomoka ku mirasire y'izuba mu Turere twa Ruhango na Gatsibo



source : https://ift.tt/3Dc3Ux4
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)