Benshi baguye mu kantu nyuma y' uko Umupolisi washakaga guca inyuma umugore we yapfuye urupfu rutunguranye_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0
    Nk' uko amakuru yaturutse muri Zimbabwe yavuze ko umupolisi witwa Makomborero Mazowe wari usanzwe afite umugore yapfiriye muri parikingi ubwo yashakaga gusambana n'umugore witwa Cindy Vhutuza bari birirwanye.
    Amakuru avuga ko ibi byabereye muri parikingi y'agace kaberamo ubucuruzi aho uyu mupolisi  yashakaga gusambanira n'uyu mugore bari bafitanye ubucuti bw'ibanga.
    Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ko Bwana Mazowe yapfiriye mu mikino barimo nyuma y'aho yari yanze ko bahuza ibitsina batabanje kwipimisha SIDA.
    Uyu Cindy yavuze ko uyu mugabo yavuzaga induru idasanzwe ubwo bakoranagaho ndetse ko atabashije kumutabara hakiri kare.
    Uyu mugore yabwiye ikinyamakuru H-Metro ati: 'Nanyuze mu bihe bikomeye ndi kumwe na Mazowe.Twirirwanye umunsi wose tuganira ndetse tunumva umuziki.Nta mafaranga twari dufite ariko twaguze amafi na watermelon gusa.
    Nari ntwaye hanyuma duparika muri parkingi yo mu gace kabamo amaduka menshi hafi ya sitasiyo ya polisi.Mazowe yashakaga ko dukora imibonano mpuzabitsina ariko ndabyanga,mubwira ko tugomba kubanza kwipimisha SIDA.'
    Uyu mugore yavuze ko uyu mugabo yaje kwitwara nk'uri gutera akabariro akavuza induru idasanzwe. Uyu mugore yakomeje ati: 'Nagize ubwoba bwinshi mpita nsaba ubufasha umuntu wari utunyuzeho.Nahamagaye umushoferi wizewe ngo adutware ku bitaro arabyanga.'
    Yakomeje avuga ko yababajwe cyane n'urupfu rw'uyu mugabo wari inshuti ye. Ati: 'Ndababaye ku mutima kandi biragoye kwemera uburyo urukundo rwanjye rwarangiye gutya.'
    Polisi kandi yemeje urupfu rwa Mazowe. Umuvugizi wa polisi, Komiseri wungirije Paul Nyathi yemeje ibyabaye.



Source : https://impanuro.rw/2021/11/27/benshi-baguye-mu-kantu-nyuma-y-uko-umupolisi-washakaga-guca-inyuma-umugore-we-yapfuye-urupfu-rutunguranye_-inkuru-irambuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)