Bikumva ibintu byo hirya no hino, barebe ibyo dushoboye – Ubutumwa bwa Kevin Muhire ku bakunzi ba Rayon #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni w'ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin yasabye abakunzi b'iyi kipe kureka kumva ibintu byo hirya no hino bigaruka ku bushobozi buke bw'abakinnyi babo, ahubwo barebe icyo bashoboye babashyigikire kuko ari yo nzira yonyine izatuma babona ibyishimo bifuza.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Muhire Kevin yasabye abakunzi ba Rayon Sports kwihangana kuko ikipe yabo itaramenyerana neza ariko bitewe n'uburyo babashyigikiramo bizeye ko nabo bazatanga umusaruro bifuza.

Ati 'Abafana ba Rayon Sports icyo nababwira, turi ikipe nshyashya, ikipe itaramenyerana 100%, bakomeze bagire kwihangana natwe tuzakomeza dutange ibyo dufite byose kugira ngo dukomeze tubahe ibyishimo nk'uko babyifuza, ntibacike intege, imikino ya gicuti yarabaye tureba aho bitameze neza.'

Yakomeje kandi abasaba kwirinda amagambo y'abantu bumva hiryo no hino ahubwo baze birebere ikipe yabo, babone ubushobozi bafite.

Ati 'Ndizera ko umukino ku mukino uzajya uba isomo ryo kugira ibyo dukosora mu mikino iri imbere, bakomeze badushyigikire, bareke kumva ibintu byo hirya no hino ahubwo barebe ibyo abakinnyi babo bashoboye kugira ngo babone ibyo byishimo bifuza.'

Agaruka ku kugirwa kapiteni wa Rayon Sports, Kevin Muhire yavuze ko ari inshingano zitoroshye ariko na none bitazamugora cyane kuko imyaka amaze muri iyi kipe azi neza icyo abakunzi b'iyi kipe bifuza.

Ati 'Ni inshinganozitoroshye kuko ni ikipe ikomeye, ni ikipe ifite abakunzi benshi, ni igitutu ku kindi ariko nk'umukinnyi uzi Rayon Sports wayikuriyemo, nzi ibyo baba bifuza, ibyo baba bakeneye, navuga ko ari ubundi bunararibonye ngiye kubona, hari izindi mbaraga bizantera, numva ko bizagenda neza kuri njye.'

Rayon Sports yatangiye shampiyona itsinda Mukura VS 1-0, izakomeza ku munsi w'ejo ikina umukino w'umunsi wa 2 wa shampiyona ikina na Rutsiro FC.

Asaba abafana b'iyi kipe kureba ubushobozi bw'abakinnyi babo ntibite ku magambo abantu bavuga
Ngo kuba kapiteni wa Rayon Sports ntabwo ari inshingano zoroshye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bikumva-ibintu-byo-hirya-no-hino-barebe-ibyo-dushoboye-ubutumwa-bwa-kevin-muhire-ku-bakunzi-ba-rayon

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)