Bimwe mu bihugu byanyuze mu mvururu zishingiye ku moko byagaragaje isomo rikomeye byigiye ku Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho n’abaturutse mu bihugu bigera kuri bitandatu byakunze kurangwamo imvururu n’amakimbirane mu baturage, rimwe rimwe ugasanga barapfa amoko. Ibyo bihugu birimo u Burundi, Mali, Somalie, Mali, Burkina Faso na Kenya, ababihagarariye bakaba bari mu Rwanda mu rugendo rugamije kurwigiraho mu guhuza abenegihugu.

Bavuga kandi ko bari mu Rwanda mu kwigira kuri gahunda zo kubaka ubumwe n’ubwiyunge ndetse na serivisi zo gukiza ibikomere kugira ngo bagire amasomo bahakura mu rwego rwo kuyakoresha mu bihugu byabo hagamijwe kunga abaturage.

Raporo y’igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge iheruka gushyirwa hanze muri Mata 2021, igaragaza ko Abanyarwanda bamaze kwiyunga ku gipimo cya 94.7% kandi babanye mu mahoro ndetse basigaye batewe ishema no kuba ari Abanyarwanda.

Umurundi utuye mu murwa mukuru Bujumbura, Spargeon Ngabo, yabwiye IGIHE ko kuza mu Rwanda kureba intambwe rugezeho mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ari ingirakamaro.

Yagize ati “Biragoye ko umuntu yakibagirwa burundu ibyahise, kubera ko iyo hari ibyabayeho usanga bigenda bisaranganywa, no mu Burundi usanga ibibazo byabaye bigehererekanywa mu miryango. Kenshi bituruka kubyo igihugu cyanyuzemo birimo amako, imiryango itandukanye.”

Yagaragaje ko iyo abantu bishishanya bigira ingaruka kuri sosiyete iyo ari yo yose mu iterambere ryayo.

Ati “Ingaruka ni nyinshi, nazivuga mu byiciro bitandukanye kubera ko ku muntu ku giti cye usanga umutima ugenda usenyuka, kuko kenshi usanga abantu aho kugira ngo biyubake ahubwo bashobora gutekereza kwihorera, nta busabane bushobora kubaho ngo abantu bakorere hamwe baharanire kwiteza imbere.”

Ismaaciil C. Ubax, Ukomoka muri Somalie yavuze ko nyuma yo kumva aho u Rwanda rugeze mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, rutanga isomo ko ubumwe n’ubwiyunge bushoboka.

Ati “Naje aha kwigira ku Banyarwanda, turi kwiga uburyo Abanyarwanda babashije kugera ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge. Urebye ibyabaye muri iki gihugu ukareba n’ibimaze kugerwaho ubona ko ari ibintu bitangaje. Hari ibyo dushobora guhuriraho kubera ko iwacu hari amakimbirane akomeje gukaza umurego rimwe na rimwe ashingiye ku moko.”

Umuyobozi wungirije wa Prison Fellowship Rwanda, Ntwali Jean Paul, yagaragaje ko kuba amahanga ashobora kuza kwigira ku Rwanda bishimangira intambwe idasubira inyuma rumaze gutera n’amasomo amahanga yarwigiraho mu myaka 27 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ati “Bishimangira imirongo myiza igihugu cyacu cyagiye gifata. Uyu munsi basuye bimwe mu bikorwa bya mvura nkuvure. Kuba baje kwigira ku Rwanda bigaragaza ko rufite byinshi byo gusangiza isi. Kuba bahisemo u Rwanda nk’igihugu cyagize amateka mabi ya Jenoside tukaba twarageze ku ntego yo kubana neza bishimangira ko ari umurongo mwiza dukwiye gukomeza.”

Ibikorwa by’isanamitima by’Umuryango Prison Fellowship mu Rwanda byatangiye mu 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bigamije guhuza Abanyarwanda, komora ibikomere bamwe bari barasigiwe no kubura ababo ndetse no kongera kubaka umuryango Nyarwanda uzira urwikekwe n’inzigo.

U Rwanda rumaze kugera kuri byinshi mu bumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda



source : https://ift.tt/3bPGh1u
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)