Bimwe mu bintu utagomba gukora mu gihe uhuye n'umusore ugusaba urukundo – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe ugihura n'umusore ugusaba urukundo n'ibyinshi uba ugomba kwirinda bityo tugiye kureba bimwe mu by'ingenzi ugomba kwirinda.

Ibintu umukobwa atagomba gukora akimenyana n'umusore umusaba urukundo byatangajwe n'urubuga  rutanga inama mu rukundo:

1.Kugusohokana ngo musangire ukazana inshuti zawe zose

Bishobora gutuma umuhungu abura ibiganiro cyangwa ntimubone umwanya wo kuganira byimbitse ngo mumenyane. Ashobora no gutekereza ko uri umukobwa utazi kwifatira icyemezo ukitwaza abandi.

2.Kumusaba amafaranga

Ntimuramarana igihe ariko utangiye kumusaba amafaranga! Ashobora gutekereza ko ari cyo kikugenza na we akemera akayaguha, afite icyo ashaka kugukuraho cyangwa agahita akwicaho.

3.Kuvuga nabi uwo mwakundanaga mbere

Bigaragaza ko utagira ibanga kandi niba utabasha kubaha uwo mwakundanye na we ntiwiyubaha.

4.Kunywa ugasinda

Ni ikibazo gikomeye cyane kuko ushobora kuvuga cyangwa ugakora ibintu uzicuza nyuma. Umuntu ashobora no kuguhemukira wasinze akagukoresha icyo ashaka kuko udafite ubushobozi bwawe bwose.

5.Kwambara ibintu bigaragaza cyane ibice by'umubiri bitandukanye

Bishobora kurangaza uwo musore bikanamuha ubutumwa ko icyo ushaka ari kuryamana nawe maze nawe akaba ari byo aharanira, ntiyite ku byo muvugana maze yakugeza mu buriri ibyanyu bikaba birangiriye aho.

Src:Elcrema



Source : https://yegob.rw/bimwe-mu-bintu-utagomba-gukora-mu-gihe-uhuye-numusore-ugusaba-urukundo/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)