Birababaje: umwarimu yasabye umunyeshuri w'umukobwa kwituma mu cyumba cy' ikizami ngo adakopera||Ibyakurikiyeho ni akumiro. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu cya Ghana haravugwa inkuru itangaje y'umwarimu wari uhagarariye ikizamini maze asaba umunyeshuri w'umukobwa wari ufite ikibazo cyo kujya mu bwiherero amusaba kwituma mu ishuri ryakorerwagamo ikizami ngo atajya gukopera.

Umukandida wa BECE w'abakobwa wakoraga ikizamini mu kigo cy'ibizamini cya Mankessim Senior High School mu karere ko hagati yahatiwe kwituma imbere y'abanyeshuri ubwo yari akubwe ashaka kujya mu bwiherero.

Boagyan umunyamakuru muri iki gihugu avuga ko umunyeshuri yumvise amerewe nabi mbere yikizamini. Raporo zerekana ko yari ku miti kandi bamwe mu barimu be bari bazi uko umunyeshuri ameze,ko arwaye.

N'ubwo uyu mwana yasabye ko bamafasha kujya mu bwiherero, uwari ugagarariye ikizamini yarabyirengagije maze ashimangira ko umunyeshuri agumaho kugira ngo arangize ikizamini cye bituma yituma mu ishuri.

Umunyeshuri yahatiwe kwandika ikizamini afite umwanda kugeza igihe abarimu bamwe barakaye barahurura.

Bahise bamujyana mu icumbi ry'abakobwa kugira ngo ahindure imyenda nyuma yuko bamwe muri bagenzi be bari batangiye kunukirwa.

Bamwe mu barimu bavuganye na Boagyan bagaragaje ko batishimiye imyitwarire y'abarimu bamuciraho iteka ndetse banamuzomereye ko yiyanduje imbere y'abandi banyeshuri.



Source : https://yegob.rw/birababaje-umwarimu-yasabye-umunyeshuri-wumukobwa-kwituma-mu-cyumba-cy-ikizami-ngo-adakoperaibyakurikiyeho-ni-akumiro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)