Birangiye Ngenzi agize igize icyo atangaza ku bimaze iminsi bimuvugwaho||Aratunguranye – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatigise kubera umugabo witwa Gaga Daniel wamenyekanye nka Ngenzi muri filime 'Ikigeragezo cy'ubuzima'. Bitewe n'uburyo akina ari umugome, benshi bari kugaragaza uko bamufata bakabikora mu gutebya kwinshi ariko bakumvikanisha ko ari umugabo udasanzwe ufite impano ikomeye muri sinema

Ngenzi ubwo yabazwaga niba yabonye ibiri gucicikana kuri we ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter yatunguranye avuga ko ibirimo kumuvugwaho nta kibazo biteye.

Yagize ati'' Nabibonye rwose, kuri njyewe nta kibazo binteye rwose nabyakiriye neza kuko buri gihe cyose iyo ufite icyo ukora umenyerewemo rimwe na rimwe uwakuvuga, yaba akuvuzeho ibintu byiza yabivuga, yaba akuvuzeho ibintu bibi yabivuga uwarema icyo aricyo cyose yakirema ni ibintu bibaho kuri buri muntu wese'.



Source : https://yegob.rw/birangiye-ngenzi-agize-igize-icyo-atangaza-ku-bimaze-iminsi-bimuvugwahoaratunguranye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)