Paulo Rudakubana umuvandimwe wa Andereya na Petero yavuze ko ashaka guterera ivi inkumi y'ikizungerezi yitwa Gihozo.
Ni nyuma y'aho aba bavandimwe bari bitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie bavuye iwabo I Musanze aho bazanywe n'umunyamakuru Yago .
Mu kiganiro bagiranye na Yago nyuma y'igitaramo Paulo yavuze ashize amanga ko yiteguye guterera ivi uyu mukobwa bari kumwe no mu kiganiro avuga ko yamukunze.