Bugesera: Rotaract Club Kigali City yacaniye imiryango yabaga mu kizima, inatanga ibikoresho ku banyeshuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho n’abaturage batuye mu Murenge wa Juru wo mu Karere ka Bugesera bahawe imirasire y’izuba bavuga ko izabafasha kuva mu icuraburindi.

Rotaract Club Kigali City yatangije gahunda nshya igamije gufasha Abanyarwanda bakiri mu mwijima kubona umuriro yiswe “Murikira umwana” igamije gusakaza umuriro ku baturage batishoboye kugira ngo abana bamurikirwe, ndetse babashe kwiga biboroheye.

Muri iyi gahunda, biteganyijwe ko hazacanirwa imiryango 60 igizwe n’abantu basaga 300 mu gihe cy’imyaka ine. Bivuze ko intego ari ukugeza umuriro w’amashanyarazi nibura ku miryango 15 buri mwaka.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Ugushyingo 2021, ni bwo ingo 15 zigizwe n’imiryango umunani yo mu Murenge wa Juru n’ indi irindwi yo mu yindi mirenge yahawe iyo mirasire.

Uretse kugezwaho imirasire, hanatanzwe ibikoresho by’ishuri ku bana 30 bavuka muri iyo miryango dore ko bagorwaga no kujya kwiga. Ibikoresho byatanzwe birimo amakaye, ikaramu, Boite Mathematical, ibitabo byo kubafasha gusoma neza Ikinyarwanda ndetse abana batatu bemererwa kwishyurirwa umwaka wose w’amashuri.

Abaganiriye na IGIHE bagarutse ku buzima bavuyemo bw’umwijima ariko bugiye gusimburwa n’amatara, nk’uko Akingeneye Jeanne d’Arc yabigarutseho.

Yagize ati “Urebye uko nari mbayeho, nari ndi mu mwijima w’icuraburindi ha handi nashakaga kugira icyo nkora bigasaba kuzunguza igishirira. Ubu mbonye urumuri nanjye mvuye mu mwijima. Nahoranaga agahinda kuko nta bushobozi bwo kwizanira umuriro nari mfite. Ndashimira aba bagiraneza rwose kuko bakoze igikorwa cy’urukundo. Navuga ko umuntu yungutse umuryango kandi ufite urukundo rwinshi.”

Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa gatanu akaza kurivamo mu 2020 kubera kubura ubushobozi bwo kubona ibikoresho yabwiye IGIHE ko yizeye kuzabona umusaruro kuko yaciriwe inzira, agahabwa ibikoresho.

Ati “Nari ngeze mu mwaka wa gatanu, nkajya mbura ibikoresho, mbona ni ibintu bigoye ndivamo. Ubu nahawe ibikoresho by’ishuri rwose ngiye gusubira ku ishuri kandi nizeye ko nzitwara neza. Mu by’ukuri najyaga numva nihebye kubera ko ntagiye ku ishuri ariko nkabona nta kindi nakora kuko umubyeyi wanjye atabashaga kumpa ibikenewe ku ishuri.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Kadafi Aimable, yashimye cyane ibikorwa by’urukundo bikunze kuranga abanyamuryango ba Rotary, asaba abaturage bahawe imirasire kuyifata neza.

Ati “Abaturage bo mu Karere ka Bugesera ntibarabona umuriro bose, hari ibice bimwe bifite umuriro n’ibitawufite. Ibi ni ibikorwa twakira neza kuko biba bije kunganira Leta gukemura ibibazo tuba tutarakemura ako kanya kandi twifuza ko ubwo bufatanye bwarushaho gukomera.”

Yavuze ko hari gahunda yo kugeza ku batuye Umurenge wa Juru batabasha kwizanira umuriro, imirasire binyuze mu gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo kwesa umuhigo wo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze mu 2024.

Umukozi Ushinzwe Itumanaho muri Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda, BRD, Uwacu Cynthia Mata, yanateye inkunga iyi gahunda ya Rotaract Club Kigali City, ibinyujije muri Porogaramu yayo yise “Cana uhendukiwe,” igamije kugeza ku Banyarwanda batishoboye imirasire y’izuba yavuze ko ari gahunda iri mu murongo wa Leta.Ati “Ni banki ishinzwe iterambere kandi ibi ni kimwe mu by’ingenzi bikenewe kugira ngo dutere imbere. Hari n’ibintu byose bijyanye n’iterambere ry’igihugu ari mu mashuri no gukorana na sosiyete y’ubwubatsi, tubijyamo mu gihe cyose tubona ko zimwe mu mpamvu z’ingenzi ari uguteza imbere igihugu.”

Perezida wa Rotaract Club Kigali City, Rogers Nsubuga, yavuze ko iyi gahunda bayitekereje mu rwego rwo guhindurira ubuzima abana baturuka mu miryango ikennye binyuze mu kubafasha koroherezwa gusubiramo amasomo yabo, ibikoresho by’ishuri n’ibindi bituma ubuzima buba bwiza kurushaho.

Yagaragaje ko biteze impinduka nziza mu baturage n’abanyeshuri bari gufashwa cyane ko zimwe mu ntego zabo harimo guharanira iterambere ry’abaturage.

Rotaract Club Kigali City ni ishami rya Rotary Club Rwanda; ni umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta ukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y’abaturge nk’amazi meza, kubungabunga ibidukikije, kurwanya indwara z’ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

Abanyamuryango ba rotaract Kigali city Club bageneye abakobwa n'abagore ibikoresho by'isuku
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe mu Rwanda, Peter Vrooman, nawe yari yitabiriye iki gikorwa
Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe mu Rwanda Peter Vrooman ashyikiriza umwana ibikoresho
Gahunda ya Murikira Umwana yatangijwe izamara imyaka ine
Hatanzwe imirasire y'izuba 15 mu Karere ka Bugesera
Umukozi Ushinzwe Itumanaho muri BRD, Uwacu Cynthia Mata, yagaragaje ko banki akoramo yiyemeje guteza imbere ibikorwa by'iterambere
Umuyobozi w Umurenge wa Juru Kadafi Aimable yasabye abaturage gufata neza ibikoreasho bahawe
Urubyiruko rwo muri Rotaract Kigali Club ruvuga ko iki ari igikorwa cyo gufasha umuryango Nyarwanda



source : https://ift.tt/3oRYmSw
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)