Ni igikorwa cyabaye ku wa 27 Ugushyingo 2021 ku bufatanye n’Umuryango World Vision, haterwa ibiti bivangwa n’imyaka 1.200 ndetse n’ibyera imbuto ziribwa 350.
Rotary Club Kigali Doyen ni imwe mu munani zigize Umuryango w’abagiraneza wa Rotary Club Rwanda, ubarizwamo rotaract clubs z’urubyiruko na interact z’abakiri bato. Ni yo yabayeho bwa mbere muri zose kuko yatangijwe mu 1966.
Kaburame Julien ushinzwe Umutungo muri Rotary Club Kigali Doyen, yatangaje ko bari basanzwe bafite inkingi esheshatu bagenderaho ariko hakaza kwiyongeraho iya karindwi yo kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Ati “Dufite inkingi zirindwi tugenderaho mu bikorwa byacu zirimo kwigisha abantu gusoma no kwandika, gukumira amakimbirane, gufasha umubyeyi n’umwana n’izindi. Hari n’iyi ya karindwi twungutse vuba yo kurengera ibidukikije. Ni muri urwo rwego Club yateguye igikorwa cyo gutera ibiti.”
Kugira ngo icyo gikorwa kigende neza, hisunzwe World Vision kuko yo ifite uburambe mu gutera ibiti, ikaba izi n’aho bituruka ndetse n’aho bigurirwa, bihurirana n’uko iri gukorera mu Murenge wa Rweru.
Frank Muhozi ushinzwe gukurikirana gahunda za World Vision ku rwego rw’Igihugu yavuze ko ubufatanye na Rotary Club ari ubw’agaciro cyane kuko bwihutisha gahunda yo kongera ibiti.
Yakomeje ati “Akarere ka Bugesera kimwe n’Uburasirazuba muri rusange kabamo izuba ryinshi. […] Tutahitayeho ngo tuhatere amashyamba kubera imvura nkeya, yabura burundu. Ikindi haragenda haturwa cyane kandi uko abahatuye biyongera ni ko bashobora kwangiza ibidukikije kandi vuba. Ubwo rero tugomba gushyiramo imbaraga nyinshi, dutera ibiti ariko tukanabigisha kubibungabunga.”
Eng Mukunzi Emile ushinzwe Ibidukikije mu Karere Bugesera yasobanuye ko igikorwa nk’iki gifatwa nk’indashyikirwa kuko gihindura imibereho y’abaturage haba mu kubarinda ingaruka ziva ku iyangirika ry’ibidukikije ndetse n’imirire mibi.
Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari n’Abakozi mu Murenge wa Rweru, Mutuyimana Jean Claude, yashimiye byimazeyo Rotary Club Kigali na World Vision ku bwo kubashyira imbere mu bagejeweho igikorwa cy’ubufatanye bwabo.
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru watewemo ibyo biti ni wo wa mbere watashywe bwa mbere na Perezida wa Repubulika. Utujwemo imiryango 296 igizwe n’abaturage basaga 2.000 bakuwe mu Birwa bya Mazane na Sharita, bafite n’igikumba rusange cy’inka 160.
Bamwe mu bahatuye babwiye IGIHE ko guhabwa ibiti byabakoze ku mutima kuko bizabarinda igwingira, bikabakenura ariko bikabafasha no kubona imvura n’umwuka mwiza wo guhumeka.
Uwitwa Ntihabose Etienne nyuma yo gutererwa ibiti bya avoka yagize ati “Nintangira kuyisarura abana bazarya, umusaruro nuba mwinshi njyane ku isoko, ku buryo nabonamo n’amafaranga nagura nk’isabune ngafura nkumva meze neza.”
Uwitwa Mukangango Annonciata we amaze imyaka ine aterewe ibiti by’imbuto ndetse ari hafi gusarura iza mbere. Yashimangiye ko intungamubiri zazo zizatuma bagira ubuzima bwiza bakirinda imirire mibi ndetse bakabasha kubona amafaranga bikenuza.
Yakomeje ati “Ibi biti bivangwa n’imyaka nabyo iyo bikuze bizana umwuka mwiza umuntu akumva amerewe neza. Kandi iyo bihari bikurura n’imvura ikagwa.”
Abaturage basabwe gufata iya mbere bakarinda ibyo biti ntibyangizwe bityo bikabasha gukura neza, bigatanga umusaruro byitezweho.
Kaburame yavuze ko icyo gikorwa kiri mu murongo wa Guverinoma wo kongera amashyamba hagamijwe ko u Rwanda ruba icyitegererezo mu kubungabunga ibidukikije.
Rotary Club Kigali Doyen isanzwe igaragara no mu bindi bikorwa byo gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y’abaturge nk’amazi meza, kubungabunga ibidukikije, kurwanya indwara z’ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.
source : https://ift.tt/3rgOvIN