Buravan yahinduye uburyo azajya akoramo ibihangano bye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yvan Buravan
Yvan Buravan

Amwe mu masomo umuhanzi yakuye muri ibi bitaramo harimo kuba uko wakora ibihangano byiza gute ariko bidafite umwimerere wa gakondo y'iwanyu haba hari icyo ucyibura nk'umuhanzi ibi byatumye uyu muhanzi ashaka umwihariko wazajya umutandukanya n'abandi yiyemeza kujya akora ibihangano byifitemo umwimerere ndetse bigaragaza isura yaho akomoka mu Rwanda

Yvan Buravan asanga kuba wakora ibihangano byiza bidafite umwimerere w'iwanyu utazabasha kubikora neza nkaho ubikomora, “Twumvise imiziki myinshi itagize aho ihuriye n'iby'iwacu bituma duhanga ibihangano bitagize aho bihuriye n'iwacu ndetse bitadushyira naho twagakwiye kuba turi.”

Buravan agaruka ku isomo rikomeye ryatumye yiyemeza gukora umuziki ufite aho uhuriye n'umuco n'imbyino Nyarwanda, yagize ati “Ngendeye kubyo nize n'ibyo nabonye, naserukiye igihugu umuziki natwaye ntaho warutandukaniye nuwo bari bafite, yego ijwi ryanjye riratandukanye ariko ntabwo umuziki ubwawo werekana aho mva.”

Ibi bikaba byaratumye uyu muhanzi afata igihe gihagije cyo gukora ibihangano bifite aho bihuriye n'umuco n'imbyino Nyarwanda zose hamwe azikubira muri alubumu yise “Twaje” ndetse atangiza n'umushinga uzafasha abakiri bato kwihugura ku muco n'imbyino n'indirimbo Nyarwanda bahaye izina rya “Twande” ahuriyeho n'abahanzi b'injyana gakondo barimo Massamba Intore ndetse n'amatorero ya Kinyarwanda.

Alubumu Twaje ya Yvan Buravan izaba ari imbumbe y'indirimbo 10 zimwe muri izo eshanu muri zo zikaba ziri mu njyana gakondo izindi zikaba zikozwe mu njyana zigezweho, izi ndirimbo zigize iyi alubumu harimo izo yamaze gushyira hanze zirimo nka Ye ayee ndetse na Tiku Tiku hamwe n'izindi yakoze wenyine zirimo Gusaakara, Twaje, Ituro, I love you yoo, na Ni Yesu yakoze yo guhimbaza, harimo kandi izo yafatanyije na bagenzi be zirimo Bwiza yahuriyemo na Andy Bumuntu, Impore yahuriyemo na Dj Marnaud hamwe na Ruti Joel, VIP yakoranye na Ish Kevin hamwe na Pro Zed. Izo zikaba ari yo mbumbe y'indirimbo zizaba zigize iyi alubumu ya Yvan Buravan yihariwe ahanini n'aba producers bagezweho hano mu Rwanda Bob Pro na Made Beat.

Alubumu “Twaje” ni iya kabiri nyuma ya “Love Lab” ikaba izajya hanze mu kwezi k'Ukuboza uyu mwaka wa 2021.

Reba indirimbo TIKU TIKU ya Buravan




source : https://ift.tt/31KISI2
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)