Uyu mugabo w'imyaka 40 y'amavuko, bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye nyuma y'igihe gito ashyamiranye n'umugore we bakarwana dore ko ngo bari basanzwe banyeho mu makimbirane.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo 2021 yari yarwanye n'umugore ubwo yageraga mu rugo ku mugoroba ahagana saa moya bakarwana bigatuma inzego zitabara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kiringa, Sibomana Jonas yagizez ati: "Ubwo inzego z'ubuyobozi bw'Umudugudu, irondo n'abaturanyi bari batabaye, bagerageje kubakiza biranga, biba ngombwa ko bafata umugabo ngo bamujyane kuri Polisi, kugira ngo adakomeza guhungabanya umutekano."
Uyu muyobozi avuga ko ubwo bari bageze mu nzira, uriya mugabo yatsikiye akagwira ibuye, rikamukomeretsa mu mutwe bigatuma bahita bamujyana kwa muganda.
Yagize ati: "Yagezeyo bamupfuka igikomere cyoroheje yari yagize, ubwo yari avuyeyo, ashaka gukomeza gushyamirana n'umugore we, biba ngombwa ko irondo rigaruka, hafatwa umwanzuro w'uko bahungisha umugore we, ajya gucumbika mu rundi rugo."
Yakomeje agira ati: "Byageze mu masaha y'igicuku, abana bari basigaye mu nzu baryamye, bumva ibintu byiseganya, bagiye kureba basanga umugabo yimanitse mu mugozi, ni ko kwihutira guhuruza, basanga yamaze gushiramo umwuka."
Uyu muyobozi ugaruka ku makimbirane yakundaga kuba hagati ya nyakwigendera n'umugore we, yagize ati: "Ni na kenshi twari twarabicaje, tubagira inama yo kureka amakimbirane, byananirana bakaba bagana inzira y'ubutabera bukabatandukanya. Umugabo yari yaranatwemereye ko inzoga ari zo zibimutera, kandi ko yiteguye kuzivaho, ariko bwacya bikongera."
Source : https://imirasire.com/?Burera-Uwari-warwanye-n-umugore-we-akamena-n-ibiryo-yamutekeye-bamusanze-mu