Busasamana: Abahinzi b'ibirayi ntibishimiye igiciro bahabwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhabwa igiciro gito ku musaruro byatumye abahinzi bishyura nabi inguzanyo bafata mu Murenge Sacco ndetse na wo ugenza maguru ntege mu gutanga inguzanyo umuhinzi abigenderamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne, avuga ko ikilo kirimo kuzamuka cyavuye ku mafaranga 110 kigera ku 130.

Nyirabuhinja Cecile, umuhinzi mu Murenge wa Busasamana, avuga ko mbere bahingaga ibirayi bakagurisha ku giciro cyiza ariko ubu byahindutse.

Agira ati “Mbere twarahingaga tukagurisha ibirayi ku mafaranga 250 Frw ku kilo, ubu turimo kubigurisha ku mafaranga 110 kubera ko twabuze isoko, kandi ifumbire n'inyongeramusaruro byaraduhenze kuko igiciro cyarazamutse cyane."

Inyongeramusaruro yavuye ku bihumbi 30 igera ku bihumbi hafi 60, mu gihe umuti uterwa ibirayi ugeze ku bihumbi 90 uvuye ku bihumbi 70 ku mufuka. Abaturage bavuga ko izi mpinduka zabagizeho ingaruka, cyane ko Umurenge Sacco watinze kubaha inguzanyo.

Fidèle Niragire, umucungamutungo wa Sacco Busasamana, avuga ko mu kwezi kwa munani n'ukwa Cyenda mu gace gahinga ibirayi amafaranga baba barayashoye mu buhinzi, abafite inguzanyo baba bateganya kwishyura ari uko basaruye.

Agira ati "Ubuhinzi bw'ibitunguru n'ibirayi nibwo bwinjiza amafaranga, ubwo buhinzi ariko bwari bumaze guhombya benshi, abaturage bahitamo guhinga ibirayi nabyo byakurikiwe no kwiyongera kw'igiciro cy'inyongeramusaruro n'imiti. Ibyo byatumye abari bafite inguzanyo bishyura bigoranye, bikurikirwa n'uko twari mu bihe bya Covid-19 inama zitemewe, abahiga ku nguzanyo ntiboroherwa no guhura."

Niragire avuga ko n'ubwo igiciro cy'ibirayi kiri hasi, abahinzi batangiye kwishyura ibirarane ku buryo bazakomeza gutanga inguzanyo neza.

Kanyesoko Pierre Celestin, Perezida wa Koperative y'abahinzi b'ibirayi ya Busasamana, avuga ko abahinzi bahuye n'ikibazo cyo gutinda kubona ifumbire bituma bahingira rimwe n'abo mu tundi Turere duhinga ibirayi umusaruro uba mwinshi ku isoko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'ubworozi, Prof. Ngabitsinze Chrisostome, avuga ko ibiciro by'amafumbire byazamutse ku isi hose, gusa Leta ikaba ikomeje gutanga nkunganire.




source : https://ift.tt/3BFo1T0
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)