Bwa mbere Ikibuga cy’Indege cya Kamembe cyakoreweho urugendo rwa nijoro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Ukwakira umwaka ushize, nibwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ari kumwe n’abandi bayobozi basuye iki kibuga bashaka kureba aho imirimo yo kucyagura igeze.

Byari biteganyijwe ko irangira muri Nyakanga uyu mwaka, igafasha mu rujya n’uruza by’umwihariko mu korohereza abacuruzi bo mu Rwanda n’abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni imirimo yakozwe bigizwemo uruhare na Banki y’Isi. Inyandiko ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igaragaza mu bigomba gukorwa mu gihe cya vuba mu ngeri yo gutwara abantu n’ibintu harimo no kuvugurura Ikibuga cya Kamembe n’icya Rubavu.

@RwandaTrade through the @GGltfp and in collaboration with RAC and RCAA successfully tested the first night flight to KME airport. This will allow Rwandair provide night flights to traders from both Rusizi and Bukavu in DRC. The project has been funded by Worldbank. pic.twitter.com/f5XX4NyI95

— Min of Trade |Rwanda (@RwandaTrade) November 5, 2021

RwandAir yabonye uburyo izajya ikorera i Rusizi ingendo zo mu masaha y'ijoro
Iki kibuga cyashyizweho amatara ku buryo RwandAir izajya ihakorera ingendo zo mu masaha y'ijoro
Mu mwaka ushize, imirimo yo kwagura iki kibuga yari irimbanyije. Iyi foto yafashwe muri Nyakanga 2020



source : https://ift.tt/301vRtg
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)