Byiringiro Lague yagarutse atsinda igitego mu isura nshya ya 'Casque' (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague yagarutse mu kibuga nyuma y'amezi abiri y'imvune ikomeye aho azajya akina yambaye 'Casque' imurinda umutwe.

Uyu musore yagize imvune tariki ya 5 Nzeri 2021 ku mukino w'umunsi wa 2 w'itsinda E mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi aho u Rwanda rwari rwakiriyemo Kenya kuri Stade Regional.

Uyu mukinnyi w'imyaka 21, igice cya mbere kitararangira yaje kugongana n'umukinnyi wa Kenya wa mukibise ku igupfa ryo hejuru gato cyane y'amaso rihita riteberamo.

Yahise yihutanwa ku bitaro bya gisirikare i Kanombe abaganga bamwitaho aho bavuze ko nakira kugira ngo yongere gukina azajya akinana yambaye 'Casque' kugira ngo abungabunge umutwe utazongera kugira ikindi kibazo.

Uyu mukinnyi yari yagarutse mu kibuga ku munsi w'ejo hashize ikipe ye ya APR FC ikina na Gasogi United mu mukino wa gicuti.

Lague akaba yaragarutse mu isura nshya ya 'Casque' mu mutwe, ndetse akaba ariko agiye kuzajya agaragara mu mikino yose azajya akina.

Uyu mukino warangiye ari 2 bya APR FC kuri 1 cya Gasogi United, Byiringiro Lague ni we watsindiye APR FC icya 2.

Byiringiro Lague ni iyi sura yagarutsemo
Imikino yose agomba kuzajya ayiikina yambaye 'Casque'
Yagarutse atsinda igitego



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byiringiro-lague-yagarutse-atsinda-igitego-mu-isura-nshya-ya-casque-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)