Caleb wabaye PS muri MINECOFIN wakatiwe imyaka 6 yongeye kuburana asaba Urukiko ikintu gikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwamuganza Caleb aregwa hamwee na Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi mukuru wa Rwanda Housing Authority ndetse na Kabera Godfrey wahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Miniseteri y'imari n'igenamigambi.

Aba bagabo bakatiwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo gufungwa imyaka itandatu no gutanga ihazabu ya Miliyari 1,8 Frw, bahamijwe icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuba icyitso mu gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranije n'amategeko no kugira akagambane mu ipiganwa ry'isoko rya Leta.

Caleb Rwamuganza wunganirwa mu mategeko na Me Nkundabarashi Moïse, yabwiye urukiko ko yifuza kurekurwa by'agateganyo akazaburana ubujurire mu rukiko rukuru adafunze kuko ubundi gukurikirana umuntu adafunze ari ryo hame.

Rwamuganza Caleb yabwiye urukiko ko nyuma yo kugera muri Gereza ya Nyarugenge yahagiriye ibibazo bikomeye birimo uburwayi bw'umugongo, akaba asaba kurekurwa ngo ajye kwivuza.

Me Nkundabarashi uherutse gutorerwa kuyobora Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, yavuze ko ibyo umukiliya we asaba abyemererwa n'amategeko bityo ko akwiye kurekurwa.

Abaregwa hamwe na Caleb, na bo batsindagiye ubu busabe basaba ko barekurwa ubundi bakazaburana ubujurire bwabo bari hanze.

Nyuma y'uko Ubushinjacyaha butangaje ko icyemezo kuri ubu busabe bw'abaregwa kizava mu bushishozi bw'Urukiko, Umucamanza yahise yanzura ko urukiko ruzasoma umwanzuro tariki 22 Ugushyingo 2021.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Caleb-wabaye-PS-muri-MINECOFIN-wakatiwe-imyaka-6-yongeye-kuburana-asaba-Urukiko-ikintu-gikomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)