Camera zigenzura umuvuduko zateje impaka z’urudaca - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize iminsi ibiri iki kibazo ariyo ngingo nyamukuru mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hateraniye abantu. Byageze n’aho abantu mu nzira bagenda bikandagira, birinda kurenza umuvuduko cyangwa kuza gutungurwa ngo bandikirwe mu muhanda.

Byageze n’aho ikiganiro kiva ku mbuga nkoranyambaga kijya no kuri Televiyo y’Igihugu mu kiganiro cyari cyatumiwemo Polisi y’Igihugu; Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA; abasesenguzi n’abaturage batangaga ibitekerezo.

Ikibazo nyamukuru gishingiye kuri Camera zagiye zishyirwa mu byerekezo bitandukanye nka Rukiri na Kamutwe muri Remera ndetse na Nyakabanda muri Nyamirambo. Ahenshi byagaragajwe ko ibyapa byaho biba bidakurikije amategeko.

Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RDA, Munyampenda Imena, yatangaje ko ibyapa byose biri mu gihugu byashyizweho mu buryo bukurikije amategeko.

Ibyo byapa bigena ko umuvuduko uba uri hagati y’ibilometero 80, 60, 40 ku isaha mu gihe uwo hasi cyane uri kuri kilometero 25 ku isaha.

Ati “Dushyiraho icyapa ko winjiye kikakwereka ko ari 40, wasohoka kikakwereka ko ari 60.”

Nikobisanzwe André umaze kuba impuguke mu mategeko y’umuhanda, we yavuze ko ibyapa byose biri mu gihugu atari ko bikurikije amategeko nk’uko bisobanurwa.

Ati “Ntabwo byose bimeze neza nk’uko itegeko ribivuga, kubera ko hari ahantu hari ibyapa bishinze, ariko kigata agaciro muri metero imwe cyangwa ebyiri. Hari ahantu ugera ukabona icyapa ugasanga gishushanyije mu buryo budahuriweho, hari ahantu ugenda ugasanga icyapa cyakahabaye si cyo gihari, hari ubwo ubona icyo bashaka kubuza abantu kiri ku mpera y’icyo bashaka kubuza.”

Nikobisanzwe yavuze ko bishoboka ko abantu bashinga ibyapa atari abantu bamwe cyangwa se ngo babe bazi amategeko uko bikwiriye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, we yavuze ko kuri we icyapa atari ikibazo, ahubwo icya mbere ari ukumva neza ko ikigamijwe ari umutekano wo mu muhanda, ibindi byose bikaba bishamikiyeho.

Ati “Ngira ngo abantu bakoresha umuhanda, bumva ko Polisi yababera ijisho ryo kubarebera icyapa aho kiri. Uko giteye turaza kubigarukaho… abantu batwara ibinyabiziga batareba ibimenyetso byo mu muhanda uko bikwiriye ni yo mpamvu Camera imwandikira atazi n’aho imwandikiriye, atazi n’icyapa akavuga ati yanyandikiriye ku cyapa cya 60 kuko gusa yabitekereje, twajya kureba tugasanga ni ibyapa bya 40. Dufite ibimenyetso byinshi.”

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Gerard Mpayimana, we yavuze ko Camera n’ibindi bishyirwa mu muhanda biba bigamije gukumira impanuka.

Yatanze imibare avuga imibare yo mu mezi 10 y’imyaka itatu igaragaza abantu bapfuye bazize impanuka. Mu 2019 hapfuye 739, bigeze mu 2020 baba 687 mu gihe mu 2021 ari 548.

Ati “Bivuze ko iyo witegereje, iyi mibare igenda igabanuka. Ahanini biterwa n’ikoranabuhanga [camera, speed governor], ntekereza ko Abanyarwanda bakwiriye gushyigikira ibyo bikorwa by’ikoranabuhanga kuko ibyo bintu si twe ba mbere tubikoze [...] ahubwo twareba uko tubikora bigakorwa neza.”

CP John Bosco Kabera yavuze ko atemeranya n’abantu bavuga ko bandikirwa amakosa yo mu muhanda bo batari mu makosa, ko iyo hagize ugira impungenge, hagenzurwa uko biba byagenze ariko ugasanga nta kurengana kwabayeho.

Ati “Hari umuntu ejo bundi ku cyumweru, wanyoherereje message ko yandikiwe i Remera, akandikirwa i Rulindo, akandikirwa i Rubavu ariko ari ku Mulindi. Turagenda tumwereka amakuru y’aho yari ari, icyapa yarenzeho, isaha n’itariki. Aho yavugaga Rulindo turabimwereka, aravuga ati murakoze.”

CP Kabera yavuze ko nk’icyapa cy’umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha, akenshi usanga abantu bakirengagije.

Nikobisanzwe we yitanzeho urugero, avuga ko Camera zimaze kumwandikira amafaranga ibihumbi 75 Frw. Kuri we, ngo nta kibazo kwandikirwa, gusa ikibazo kiri mu kuba icyapa ishingiyeho cyaba kitubahirije amategeko.

Ati “Kuri Yamaha uvuye muri Feux Rouge, hari icyapa cya 40 gihita gita agaciro aho. Umuntu bamwandikiye [ari kuri] 48 ngo yayirengeje kandi yinjiye muri 50. Iriya Camera ishingiye ku cyapa cyataye agaciro. Ku byerekeye kuri ibyo byapa, ubwo bashobora kubikemura nta kibazo, njye nzajya ndeba nti ni 40, 50 mbyubahirize, ariko niba gishingiye ku bintu bitari byo… si iki cyonyine gifite ikibazo, ni byinshi njye narabigenzuye.”

Yatanze ingero z’ahantu hari Camera ariko nta byapa bihari, urugero rw’ahazwi nka Utexrwa.

Ati “Haramutse hagiye Camera, ntabwo bishoboka. Binabaye byaba ari ikosa kubera ko iyo ushyize ahantu Camera nta cyapa gihari, buri modoka igira umuvuduko wayo nk’uko ingingo ya 29 ibivuga kandi Camera ntishoboka gutoranya ngo iriya ni ikamyo, ni moto, ni ivatiri.”

Kuki Camera zihishwa?

Ni henshi abantu bagiye bagaragaza ko Camera zigenzura umuvuduko ziba zihishe mu miyenzi, mu byatsi n’ahandi bakibaza niba ibyo bikorwa byubahirije amategeko.

CP Kabera yasobanuye ko Camera zicunga umutekano ku muhanda, zidahishwa mu miyenzi no mu biti, ahubwo ababivuga gutyo baba bari mu “makabyankuru”.

ACP Mpayimana yavuze ko Camera zitajya zihishwa. Yavuze ko muri iki gihe mu nkengero z’imihanda haba hari indabo, ibiti by’ubwiza n’inzira z’abanyamaguru.

Ati “Ahantu mbona watereka Camera atari ku muhanda, utangije izo ndabo, utabangamiye abanyamaguru ntabwo byashoboka. Ni ukuvuga ngo kugira ngo uyicungire umutekano, ugomba kuyigiza hirya y’umuhanda hagati ya metero imwe na metero ebyiri.”

Yakomeje avuga ko iyo ubirebye muri ubwo buryo, biba bigaragara ko Camera ihishe nubwo aba atari cyo kiba kigamijwe. Yavuze ko bakoze igerageza, bayishyira mu nzira y’abanyamaguru bigera n’aho umuntu umwe ayiterura ayigiza ku ruhande.

Ati “I Gikondo haje umuntu utwara igare ahetse ibyuma bitambitse, Camera yegereye hafi y’indabo arayihitana. Ni ibintu tugomba kureba, umutekano wa Camera, uw’abagenda mu muhanda n’ibikorwa remezo byashyizwe ku muhanda.”

Muri iki kiganiro hari abatanze ibitekerezo ko ibyapa by’umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha byagabanuka bigasigwa mu nsisiro hanyuma ahandi hose hakaguma ibyapa bya 60.

Umuyobozi wa RTDA, Munyampenda we yavuze ko ibyapa by’umuvuduko wa 40 biterwa hakurikijwe itegeko, gusa ko hari itegeko riri kuvugururwa ku buryo byinshi bizarebwaho.

Polisi yatangaje ko izakomeza ubukangurambaga kugira ngo abantu bumve amategeko y’umuhanda. Ku rundi ruhande, ahari ibyapa bitubahiriza amategeko bishobora gukosorwa ku buryo abantu bagenda batekanye.

Iki kiganiro cyari cyatumiwemo Umusesenguzi mu by'amategeko, Nikobisanzwe André; Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Gerard Mpayimana; Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RDA, Munyampenda Imena n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera. Cyayobowe na Barore Cleophas
Umusesenguzi mu by'amategeko y’umuhanda, Nikobisanzwe André, yavuze ko hari ibyapa bimwe na bimwe bitubahirije amategeko
Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RDA, Munyampenda Imena, (ibumoso) yavuze ko hari itegeko riri kuvugururwa ku buryo hari impinduka zishobora kuzaba mu byapa

Mumumbarize iki kibazo:
1. Ibyapa bishyirwaho hagendewe kuki?
Usanga imirambi (ahantu heza) hashyirwa 40 bwacya bakayikuraho ngo ni 60 cyangwa se n'ibindi. Ibi ni sciantifique?
2. Umukuru wa Polisi ndamutumiye tuzajyane iRusizi nzamusaba kubahiriza ibyapa byose azatange ubuhamya.

— NIYIGENA JEAN BAPTISTE (@nigebati) November 17, 2021

Camera zirahishwa rwose ntago police yagombye kubihakana, kugirango bibe byiza police nimenye ko ikorera abaturage, igihe nataka yagombye kumva impamvu..
Gute badashaka kumva nagato ko umutura ababaye???
Bivuzeko camera zidakumira impanuka ahubwo ninyungu zo kwinjiza inyungu gusa

— gatamkuda (@IsihakGatana) November 17, 2021

@RTDARwanda , @RwandaInfra, @RwandaGov @Rwandapolice @RwandaParliamnt

1/2

Murakoze kuri iki kiganiro, ababishinzwe bakwiye kureba kuri izi ngingo zikurikira:

1. To regulators: Gukereza abantu munzira bidindiza iterambere, ntawashyigikira ko abantu bakora impanuka ariko ....

— Umwiza Doreen (@DoreenUmwiza) November 17, 2021

Igitekerezo:Ni byiza ko @Rwandapolice ishimirwa service itanga ariko ikemera ko mu gihe hari amakosa ku ruhande rwayo akosorwa nta kuvuga ko abatwara ibinyabiziga batareba ibyapa. This is not true. This morning I spoke with an officer who heard my concern without being defensive

— Didier Habimana (@DidierHabimana) November 17, 2021

1. Ese ko ntawuvuga uburemere bw'aya amande? ndabyemera amakosa abaho ninayo mpamvu hagomba kubaho n'ibihano; ariko se mugereranyije n'ubushobozi bw'abanyarwanda n'ibyo binjiza (majority), mubona aya amande acibwa abantu mu muhanda adahanitse cyane? ibi bica intege mu iterambere

— Eng. Welcome Ken Prosper (@Welloken) November 17, 2021

Ese iyo motari bamuciye amafaranga arenga agaciro ka moto , iyo moto ifunzwe , ntibigera kuri benshi yari atunze ? . Ese mu bindi bihugu naho nuko ? Ese ntabwo inzira zo kujurira ku bihano byo mu muhanda zakoroha kuburyo in charge ku karere yagufasha? 2/2

— Pierre HABIYAREMYE (@Picelestinhabiy) November 17, 2021

Abantu bararira ngo babashyiriyeho 40 na camera! None se si umutekano wacu ngo zigende buhoro ntizitugonge?

Iburuseli ni 30 ubu twaramenyereye ahari icyapa cya 50 wenda kugihobera😅

Njye mbona twari dukwiriye kwiga kuzinduka kuko twiruka kuko twakererewe.

— Victor C Nshuti (@nshuti_c) November 17, 2021

Nubu sindabyemera ko hatarimo ikosa.
Sindamenya aho ariho ngo ndebe icyapa cyaho.
Ntegereje ko nyansubizwa! pic.twitter.com/PThAY6QX6D

— Hon. Rutayisire Aaron (@AaronRutayisire) November 17, 2021

Kubahiriza ibyapa ni ngombwa rwose kuko biteganwa n’itegeko nshinga.
Ikibazo n’ugushyiraho icyapa cya 60h ariko camera ikandikira abantu guhera hejuru ya 40h.

Ibyo bintu @Rwandapolice babikoreye iki?@RNPSpokesperson
Abantu bandikiwe gutyo ni benshi cyane

— Eric Nteziryayo (@erickind01) November 17, 2021

Mwiriweho. Njye mfite message y'ikinyabiziga cyandikiwe amande ku cyapa cya 60 ariko nandikirwa ko ntunahirije icyapa nzishyura 25000Frw kuko nari mu muvuduko wa 53km/h hariya ku gishushu yo ku tariki ya12.11.2021. @rwandapolice niturenganure aya amande nayubusa. @TV1Rwanda

— Alexis (@hitalexis) November 17, 2021




source : https://ift.tt/2YXHGAf
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)