Canal+ yadabagije abafite ama hotels, irimo kubaha ibikoresho by'ubuntu n'ifatabuguzi rya macye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amahoteli yifuza kugira ifatabuguzi rya Canal+ mu byumba byayo, ubu arimo guhabwa ibikoresho byose birimo dekoderi, antene n'ibindi byose bigize ifatabuguzi, hakiyongeraho no kubitunganya (installation) byose bigakorwa ku buntu.

Uretse ibyo kandi, ifatabuguzi naryo ryagabanyijwe kuko kuva ku mafaranga y'u Rwanda 7.000 uhabwa ifatabuguzi rya Basic, ju mafaranga 10.500 ugahabwa Essentiel naho iry'agahebuzo rya Prestige ryo rikishyurwa amafaranga 13.500 ku kwezi kuri buri cyumba cya hotel.

Ubuyobozi bwa Canal+ buvuga ko hotel yose ikeneye iri fatabuguzi, iyo imaze guhabwa ibikoresho ku buntu inahabwa amahirwe yo guhitamo amasheni yifuza bigendanye n'ibyifuzo by'abayigana, kandi hotel ikaba ishobora gusaba guhindurirwa amasheni yemerewe bitewe n'ibyifuzo bishya by'abayigana.

Canal+ ishishikariza ama hotels kuyigana bagahabwa izi serivisi bakanasobanurirwa uburyo zabafasha kurushaho gukurura abakiliya no kubashimisha babakirira mu byumba birimo amashusho meza ya HD.



Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/Canal-yadabagije-abafite-ama-hotels-irimo-kubaha-ibikoresho-by-ubuntu-n-ifatabuguzi-rya-macye

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)