CANAL+ yashyize ku ibere amahoteri iyaha ibi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

B2B ni uburyo bwo kwegereza amashusho agezweho amahoteri mu Rwanda, aho bagira ubufatanye  butuma hoteri iha Service nziza abakiriya bayo.


Amahoteli yifuza kugira ifatabuguzi rya Canal+ mu byumba byayo, ubu arimo guhabwa ibikoresho byose birimo dekoderi, antene n'ibindi byose bigize ifatabuguzi, hakiyongeraho no kubitunganya (installation) byose bigakorwa ku buntu. CANAL + imaze hafi umwaka ikorana na hoteri zishaka iri fatabuguzi aho kuri ubu bamaze gukorana na hoteri zigera kuri 50. 


Kuva kuri uyu wa kane, ubuyobozi bwa CANAL + bwazanye igabanyirizwa kuri iri fatabuguzi aho ku bihumbi 7.000 rwf uhabwa ifatabuguzi rya Basic,  amafaranga 10.500 rwf ugahabwa Essentiel naho ifatabuguzi nyamukuru ihagaze 13.500 rwf aya mafaranga atangwa kuri buri cyumba mu gihe cy'ukwezi. Ubuyobozi bwa hoteri kandi bufite uburenganzira bwo kwihitiramo amashene yo kureba bigendeye ku ifatabuguzi bafashe.


Mu buryo bwo kunoza imikoranire, CANAL + ifite abakozi bayo bari mu bice bitandukanye by'igihugu kuburyo n'amahoteri yo mu ntara yahawe ibikoresho iyo bigize ibibazo babibakorera kandi ku buntu. Mu gihe amashene Hoteri yahisemo isanze abakiriya ifite batazishaka bitewe n'ibihe bigezweho, CANAL + yemera guhindurira hoteri kandi bikamara igihe gito.






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111482/canal-yashyize-ku-ibere-amahoteri-iyaha-ibikoresho-byubuntu-111482.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)