Umuryango Cholare de Kigali umaze kuba ubukombe hano mu Rwanda kubera ubuhanga ndetse n'ubushobozi bwo kuririmba no gushyira mu bihe byiza ababa bitabiriye ibirori iyi Korari iba yateguye yongeye gutegura igitaramo ngarukamwaka.
Iyi Chorale de Kigali isanzwe ikorera umurimo w'Imana mu itorero ry'abakatorike ryongeye gutegura igitaramo gisanzwe kiba mu mpera z'umwaka, biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba mu mpera z'ukwezi k'Ukuboza ku itari ya 19 kizabera muri Kigali Arena.
Nk'uko byamaze gushyirwa hanze n'abategura iki gitaramo binyuze ku nteguza y'iki gitaramo igaragazako iyi korari igitaramo cy'uyu mwaka kizaba ku itariki ya 19 ukuboza 2021.
Nubwo ntamakuru ahagije arashyirwa hanze n'abategura iki gitaramo, ikinyamakuru RUSHYASHYA cyamenye ko kirimo gutegurwa n'iyi Chorale binyuze muri La beauté du son pour des âmes kizaba mu masaha y'igicamunsi cyo ku munsi wo ku cyumweru.
Iyi chorale de Kigali isanzwe ari umuryango udaharanira inyungu imaze imyaka 56 ibayeho dore ko yashinzwe mu mwaka wa 1966, ubona ubuzima gatozi mu 1987 ndetse ubwo buzima gatozi bukaba bwaravuguruwe mu 2011.
Amateka ya Chorale de Kigali agaragaza ko yatangijwe n'abahanga muri muzika bari barabyize mu mashuri ya seminari n'ahandi harimo nka Saulve Iyamuremye, Matayo Ngirumpatse, Paulin Muswahili, Celestin Nkaka, Heneriko Nzajyibwami, Stanislas Karangwa n'abandi benshi.
The post Chorale de Kigali yongeye gutegura igitaramo kiba mu mpera za buri mwaka, icya 2021 kizabera muri Kigali Arena mu kwezi k'Ukuboza appeared first on RUSHYASHYA.