Christian wari wambitse impeta Miss Mwiseneza Josiane yerekanye undi mukobwa yamusimbuje [Amafoto] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Christian abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze amafoto aherekeresha amagambo y'urukundo, akabwira uyu mukobwa ko yamubereye inkoramutima. Hari ifoto imwe ibagaragaza bahagaze imbere ya Kiliziya ya Saint Famille muri Kigali, aho uyu musore yashimye Annah ku kuntu yitwaye mu rukundo rwabo.

Agira ati 'Kuva mu 2018! Ndagushimira uko witwaye mu nzira zigoye zose. Iki ni cyo gihe. Inkuru y'urukundo rwa nyarwo. Birabaye.'

Amafoto menshi Tuyishimire yari ahuriye na Miss Mwiseneza Josiane yarayasibye kuri konti ye ya Instagram asizagazaho macye. Ni mu gihe Mwiseneza Josiane yazinutswe, asiba buri kimwe cyose cyamwibutsa uyu musore.

Tariki 15 Nzeri 2020 nibwo Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss popularity 2019 yambitswe impeta n'umusore bamaze igihe bakundana. Nkuko amashusho atandukanye ndetse n'amafoto yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje muri icyo gihe.

Mwiseneza Josiane yasabywe n'ibyishimo bikomeye cyane ubwo yasabwaga n'uyu musore kuzamubera umugore maze nawe aramwemerera, umusore ahita amwambika impeta.

Mwiseneza Josiane ni Umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w'U Rwanda mu mwaka wa 2019 akaba ndetse ari n'umwe mu bakobwa bavuzwe cyane ndetse akanakundwa na benshi kubera kwigirira ikizere no gukora ibyo abandi batekerezaga ko bitashoboka.

Nyampinga Josiane, Ku munsi we w'amavuko nibwo yaje gutungurwa n'Umukunzi we ndetse banitegura kubana amwambika Impeta ihamya urukundo amukunda ku mugaragaro.

Amakuru twatohoje nuko Christian ari mu myiteguro y'ubukwe bwe na Anne. Ni umukobwa utari mushya kuri we nkuko yabivuze ko bamaranye imyaka itatu bakundana , kandi muri iyo myaka itatu harimo n'iyo yakundanaga akanambikamo impeta Miss Mwiseneza Josiane.

Ubwo twashakaga kumenya ibirenzeho ,Amakuru twahawe ni uko uyu Christian ari mu myiteguro yo gushyira ukuri kose hanze ku rukundo rwe na Miss Mwiseneza Josiane n'irangira ryarwo.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/christian-wari-wambitse-impeta-miss-mwiseneza-josiane-yerekanye-undi-mukobwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)