Col Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera anahabwa inshingano nshya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Brig Gen Karuretwa mbere yo guhabwa uyu mwanya, yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya Kabiri y'Ingabo ikorera mu Ntara y'Amajyaruguru.

Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida wa Repubulika guhera mu 2013 kugeza mu ntangiriro za 2021.

Brig Gen Karuretwa ubusanzwe ni umunyamategeko kuko yaminuje muri Kaminuza y' Rwanda mu 2000 mbere yo gukomereza muri The Fletcher School at Tufts University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakuye Masters mu mategeko mpuzamahanga.

Muri iyi kaminuza kandi hagati ya 2008-2009 yahize amasomo ajyanye n'Umutekano Mpuzamahanga hamwe n'Umutekano wa muntu.

Nyuma yaho, yamaze imyaka 10 akora muri Perezidansi ya Repubulika ku myanya itandukanye, bwa mbere kuva muri Nyakanga 2011 kugera muri Werurwe 2016 yari Umujyanama mu by'umutekano.

Kuva mu Ugushyingo 2013 kugera muri Nyakanga 2021, bwo yari Umunyamabanga wihariye w'Umukuru w'Igihugu.

Amaze imyaka irenga 30 mu gisirikare cy'u Rwanda. Mu Ugushyingo 2019 yari yazamuwe mu ntera ava ku ipeti rya Lieutenant Colonel agirwa Colonel.

RDF PRESS RELEASE â€" PROMOTION AND APPOINTMENT IN THE RWANDA DEFENCE FORCE pic.twitter.com/8oglgR8c7L

â€" Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) November 5, 2021



Source : https://imirasire.com/?Col-Patrick-Karuretwa-yazamuwe-mu-ntera-anahabwa-inshingano-nshya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)