Cricket: Imikino nyafurika y'amajonjora y'icyiciro cya 2 mu bagabo iratangira kuri uyu wa Kabiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'aho itsinda rya mbere (Group A) ryari ririmo n'ikipe y'u Rwanda ryarangije muri uku kwezi dusoje ndetse ikipe y'igihugu ya Uganda ikaba ariyo yazamutse ari iya mbere, ubu hatahiwe itsinda rya kabiri (Group B), rigomba gutangira gukina kuri uyu wa Kabili ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket kiri i Gahanga.

Ibihugu bitanu akaba aribyo bigiye gucakiranira i kigali mu itsinda rya kabiri cyangwa Group B.

Ikipe y
Ikipe y'igihugu ya Uganda ni yo yabaye iya mbere muri Group A

Dore ibihugu 5 bigomba gutangira bihura:

- Cameroon
- Sierra Leone
- Tanzania
- Botswana
- Mozambique

Minisitiri Munyangaju yakurikiye imikino ya nyuma yo muri Group A
Minisitiri Munyangaju yakurikiye imikino ya nyuma yo muri Group A

Igihugu kizegukana umwanya wa mbere muri Group B kiziyongera kuri Uganda yatsinze muri Groupe A, maze kuva ku italiki ya 15 baziyunge kuri Nigeria na Kenya zitanyuze mu majonjora hanyuma zishakemo igomba kuzerekeza mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'isi.




source : https://ift.tt/3BxDODf
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)