Cricket: Tanzania yegukanye igikombe mu mikino y'amajonjora y'igikombe cy'Isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mikino yabaye ku Cyumweru, Cameroon na Sierra Leone ni zo zabimburiye izindi mu mukino wabaye guhera saa tatu n'iminota cumi n'itanu z'igitondo aho umukino waje kurangira Cameroon itsinzwe na Sierra Leone amanota 90-89.

Muri uyu mukino, ikipe y'Igihugu ya Cameroon ni yo yatsinze Toss gutombora kubanza gukubita udupira (Batting) cyangwa gutera udupira (Bowling), maze ikipe y'igihugu ya Cameroon ihitamo kubanza gukubita udupira(Batting ) ari nako bashaka uko bashyiraho amanota menshi, mu gihe Sierra Leone yatangiye itera udupira (Bowling) ari nako ibuza Cameroon gutsinda amanota menshi.

Igice cya mbere(fast inning) cyarangiye Cameroon ishyizeho amanota 89(Total runs) mu dupira 120 tungana na Overs 20 mu gihe Sierra Leone yo yasohoye abakinnyi 9 ba Cameroon (9 wickets).

Igice cya 2 cyatangiye ikipe y'igihugu ya Sierra Leone ari yo igiye kuri Batting, yasabwaga gushyiraho amanota 90 kugira ngo yegukane intsinzi y'umunsi.

Ntibyigeze bibagora kuko muri Overs 12 n'agapira kamwe yari imaze gukuraho ikinyuranyo cy'amanota yari yashyizwemo na Cameroon, Sierra Leone ikaba yari imaze gushyiraho amanota 90 mu gihe abakinnyi 4 ba Sierra Leone ari bo basohowe na Cameroon.

Mu mukino wakurikiyeho wahuje Tanzania na Botswana warangiye Tanzania itsinze Botswana amanota 143 kuri 140.

Tanzania ni yo yatsinze toss maze ihitamo kubanza gukubita udupira (Batting) mu gihe Cameroon yatangiye itera udupira ari na ko ibuza Tanzania gutsinda amanota menshi.

Igice cya mbere cyarangiye Tanzania ishyizeho amanota 143 muri Overs 19 n'udupira 5, Botswana ikaba yakuyemo abakinnyi bose ba Tanzania uko ari 10 (All out wickets) Umukino warangiye Tanzania ari yo yegukanye intsinzi kuko ikipe y'igihugu ya Botswana itabashije gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Tanzania, kuko muri Overs 20 zingana n'udupira 120 Botswana yari imaze gushyiraho amanota 140 (Total runs).

Tanzania ikaba yatsinze kucyinyuranyo cy'amanota 3 binayihesha guhita iyobora itsinda rya Kabili (Group B) ryaberaga I Kigali guhera taliki ya 2 ugushyungi uyu mwaka.

Ikipe y'igihugu ya Tanzania ni yo yabaye iya mbere mu itsinda rya Kabili (Groupe B) ikaba yiyongereye kuri Uganda yabaye iyambere mu itsinda rya mbere (groupe A) ndetse na Nigeria na Kenya zitanyuze mu majonjora y'ibanze, maze kuva tariki ya 15 Ugushyingo na zo zizisobanure zishakemo ikipe imwe rukumbi izerekeza mu mikino ya nyuma y'Igikombe cy'Isi. Iyi mikino na yo izabera i Kigali mu Rwanda kuva tariki ya 15 ugushingo.

Umukinnyi mwiza yabaye KASSIMU NASSORO CHETE wa Tanzania

Ikipe y'iIgihugu ya Tanzania ni yo yabaye iya mbere muri Group B ikaba yiyongereye kuri Uganda yabaye iyambere muri groupe A Nigeria na Kenya zitanyuze mu majonjora y'ibanze, maze kuva tariki ya 15 Ugushyingo na zo zizisobanure zishakemo ikipe imwe rukumbi izerekeza mu mikino yanyuma y'igikombe cy'isi, imikino na yo izabera mu Rwanda.

Iki gikombe cy'isi kizabera muri Australia mu mpera z'umwaka utaha wa 2022.

Ibihugu 5 ni byo byari bigize itsinda rya Kabiri (group B)

Cameroon

Sierra Leone

Tanzania

Botswana

Mozambique




source : https://ift.tt/302mZ6Q
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)