Umunyabigwi mu mupira w'amaguru,Cristiano Ronaldo,yise Ole Gunnar Solskjaer 'umuntu w'indashyikirwa' mu rwego rwo kumuha icyubahiro nyuma yo kwirukanwa na Manchester United.
Ku cyumweru mu gitondo, nibwo umunya Norvege,Ole yirukanwe nyuma yo gutsindwa ibitego 4-1 na Watford kuwa Gatandatu.
Nyuma y'amasaha 24 bibaye, umukinnyi Ronaldo yerekeje ku mbuga nkoranyambaga ze,agenera ubutumwa bwiza uyu mugabo bakinannye nyuma akamubera shebuja.
Yakoresheje amafoto abiri - imwe iheruka bari kumwe muri shampiyona,mu gihe indi ari iya kera bagikinana mu ikipe ya Sir Alex Ferguson.
Ronaldo yanditse ati: "Yari rutahizamu wanjye igihe nageraga bwa mbere i Old Trafford kandi yanabaye umutoza wanjye kuva nagaruka muri Manchester United.
"Ariko ikiruta ibindi byose, Ole n'umuntu w'indashyikirwa.
"Ndamwifuriza ibyiza muri byose ubuzima bwe bumuteganyirije.
"Amahirwe masa nshuti yanjye! Urabikwiye!."
Ronaldo na bagenzi be bakinana muri United, bananiwe gutanga umusaruro mu kibuga muri iyi shampiyona bituma uyu mutoza yirukanwa.
Uyu mukinnyi watsindiye Ballon d'or inshuro eshanu, yagarukanye imbaraga I Old Trafford, avuye muri Juventus mu mpeshyi,nyuma y'imyaka 12 yari amaze ahavuye.
Nubwo yagiye atsinda ibitego bikenewe mu minota ya nyuma muri Champions League kugira ngo Solskjaer ave mu bibazo, ntabwo yitwaye neza muri Premier League.