Cyuma yakije umuriro ku Munyamakuru wiyemeje guhangana nawe ati 'Nitereye ishyamba none imbwa zaje kurihunahunamo' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu cyumweru gishize, UKWEZI TV yaganiriye n'Umunyamakuru Roger Marc Rutindukanamurego washinze YouTube Channel yitwa The Future TV, avuga ko adateze kwihanganira ibinyuma by'abasebya u Rwanda barimo Cyuma Hassan.

Muri iki kiganiro, Roger Marc Rutindukanamurego yavuze ko yashinze The Future TV kugira ngo ajye abeshyuza ibinyoma biba bigamije guhindanya isura y'u Rwanda bitangazwa n'abantu batandukanye baba abari mu Rwanda no hanze yarwo.

Icyo gihe yagize ati 'Ijya kurisha ihera ku rugo rero, Cyuma Hassan ni we nahereyeho kuko ni we munyabinyoma wa mbere dufite kuri YouTube hano mu Rwanda.'

Nk'uko biteganywa n'amahame y'Itangazamakuru ry'umwuga, UKWEZI TV yahaye umwanya na Cyuma Hassan na we ngo agire icyo avuga ku byavuzwe na mugenzi we Rutindukanamurego.

Cyuma Hassan uvuga ko adashaka no kuvuga izina ry'uwo muntu yita ko akomeje kumuse, agira ati 'Uwakumva mvuga izina rye yanyita igicucu kuko uwo yararwaye yararembye akeneye kuvuzwa.'

Cyuma ugaruka ku nkuru yagiye akora zikazamura impaka ko zigamije gusebya ubuyobozi bw'u Rwanda, avuga ko Roger Marc Rutindukanamurego yashinze iriya YouTube Channel ye nyuma y'uko hari inkuru yatambutse ku Ishema TV [ya Cyuma] igasakara hose.

Cyuma avuga ko ibiganiro byose bya Roger Marc Rutindukanamurego biba bigamije kumusebya ariko ko ngo ntacyo bimutwaye.

Ati 'Umugabo yihingiye ishyamba yiyushye akuya, ryamara kumera imbwa zigatangira kuza kuryihishamo no kurihunahunamo. Numbaza uti ishyamba ninde, ishyamba ni iryo nahinze ni Ishema TV, umugabo ni njyewe, abarihunahunamo ni abo.'

Cyuma avuga ko ubusanzwe nta gitangazamakuru kiza cyamagana ibyatangajwe n'ikindi, akavuga ko Roger Marc Rutindukanamurego ibyo akora ari ukumwuririraho kugira ngo amwandikireho izina.

Ati 'Umunyamakuru mugenzi wawe ajya kuvuga ko usebya Leta gute ? Ko ari na yo mpamvu abantu batakaje n'ubunyamwuga sinzi n'ahantu baryigiye, ariko njyewe iyo nsesenguye nsanga ari inda yasumbye amaboko, akavuga ko reka mvuge bino bintu kugira ngo mbeho.'

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Cyuma-yakije-umuriro-ku-Munyamakuru-wiyemeje-guhangana-nawe-ati-Nitereye-ishyamba-none-imbwa-zaje-kurihunahunamo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)