Diamond yashimagije Rayvanny abereye Shebuja. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yuko Rayvanny abaye umuhanzi wa mbere w'umunyafurika uririmbye mu bihembo bya MTV Ema Awards shebuja we Diamond Platnumz yanze kuripfana ndetse agenera ubutumwa urubyiruko.

Diamond Platnumz ati'Ndagira ngo mbibutse umuhanzi wa mbere muri Afurika utaramye mu bihembo bya MTV Ema aturuka muri Tanzania. Muri Wasafi ubu ni nawe uyoboye inzu ireberera inyungu z'abahanzi izwi nka New Level Music. Rubyiruko rugenzi rwanjye , mureke twige kugira ikinyapfubura n'ubugiraneza kugira ngo ubuhanzi bwacu butugeze kure bwe kurangirira mu biyobyabwenge gusa '



Source : https://yegob.rw/diamond-yashimagije-rayvanny-abereye-shebuja/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)