Amateka agaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abagore bafashwe ku ngufu, bagaterwa inda, bakanduzwa indwara n’irindi hohoterwa ndengakamere.
Nubwo bimeze bityo ariko hari n’abagabo basambanyijwe ku ngufu bikozwe n’abasirikare b’Interahamwe b’Abahutukazi.
Dieng asobanura ko ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu minsi ijana, ari ndengakamere ku buryo ugiye gusesengura uburyo bwakozwe, usangamo ibikorwa byinshi byibasiye ikiremwamuntu.
Yatanze urugero ku rubanza rwa Jean-Paul Akayesu wakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside. Mu rubanza rwe, hari abatangabuhamya bavugaga uburyo yagize uruhare mu gusambanya ku gahato abagore.
Dieng ati “Umuntu wafashwe ku ngufu, ashobora kuba umugore cyangwa umugabo nk’uko byagenda ku wakoze icyo cyaha. Muri Jenoside, abagabo nabo basambanyijwe ku ngufu nubwo ibimenyetso bigaragaza ko abagore aribo bibaho cyane.”
Uyu mugabo w’imyaka 71 mu 2001 yagizwe Umwanditsi mu rwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwari i Arusha. Mu 2012, nibwo yagizwe Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ishinzwe kurwanya Jenoside.
Adama aganira na Euro News mu kiganiro cyitwa “Cry like a boy”, yavuze ko hari abagore b’Abahutu bahohoteye abagabo b’abatutsi bikagera n’aho babasambanya ku gahato.
Ati “Ku bijyanye n’abagabo mu Rwanda, birumvikana, icyabaye ni uko abo bagabo bagaba ari Abatutsi, kandi bafatwaga ku ngufu n’abasirikare n’Interahamwe, byageraga n’aho bateshwa agaciro ku buryo habaga ubushake bwo kubatesha agaciro.”
Dieng yavuze ko abantu bakwiriye kugira amasomo basigirwa na Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko inkiko zafashe iki cyaha cyo gufata ku ngufu nk’icy’intambara.
Ubuhamya bwa Dieng bushimangira ubwagiye butangwa mu bihe bitandukanye n’abarokotse Jenoside.
Muri Mata 2019, ubwo mu Murenge wa Nyamirambo haberaga igikorwa cyo kwibuka abatutsi bahiciwe, umwe mu barokotse witwa Karera Alphonse yatanze ubuhamya ku bwicanyi bwahakorewe, avuga n’abagabo bashinyaguriwe.
Icyo gihe yashyize mu majwi Nyirandegeya Mwamini Espérance wahamijwe n’inkiko Gacaca gukora Jenoside zimukatira igifungo cya burundu.
Ati “Mwamini yakoraga muri Air Rwanda, yari afite n’akabari gakomeye hano Kivugiza ni nako abagabo b’abatutsi benshi banyweragamo. Jenoside ibaye yahise yambara imyenda ya gisirikare atangira kwica ahereye ruhande kuko abenshi yabaga azi n’aho batuye.”
Yakomeje avuga ko nka Mwamini yakoze ibikorwa bya kinyamaswa ndetse bamwe mu bagabo yagiye yica yabishe urubozo.
Ati “ Hari n’umugabo yishe arangije amuca ubugabo abushyira umugore we.”
source : https://ift.tt/3CUjxZf