Diregiteri w'Ishuri yaguwe gitumo asambanyiriza umwana mu biro bye abura aho akwirwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muyobozi w'Ishuri ryitwa Offinso JHS ngo yasambanyije uriya mwana w'umukobwa abanje kumufungirana mu biro bye.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abantu benshi bafungura ibiro by'uyu muyobozi ubundi bakamusangana n'uriya mukobwa.

Abaturage bo muri kariya gace binjiye mu biro by'uyu muyobozi w'ikigo ari benshi batangira kumuhagata, agerageza gusohoka ngo ahunge ariko bamubera ibamba.

Amakuru kandi avuga ko uriya muyobozi-gito atari ubwa mbere asambanyije uriya mwana w'umukobwa ahubwo ko yari yarabigize akamenyero none iminsi imubereye nka ya yindi 40 y'igisambo.

Inzego z'ubutabera muri kiriya Gihugu cya Ghana, zitangaza ko kuba uriya mwana w'umukobwa wasambanyijwe akiri muto bishobora gutuma uriya muyobozi w'ishuri ashobora gukatirwa igifungo cy'imyaka myinshi mu gihe yaba ahamwe n'icyaha.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Diregiteri-w-Ishuri-yaguwe-gitumo-asambanyiriza-umwana-mu-biro-bye-abura-aho-akwirwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)